Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica Muhongerwa Chantal, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari atuye mu karere ka Bugesera.
Muhongerwa, w’imyaka 47 y’amavuko akaba yari umubyeyi w’abana bane, yiciwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo yari mu nzira ataha. Umurambo we waje kuboneka ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mata, aho wasanzwe mu gihuru n’umuturanyi warimo ashaka ubwatsi mu mudugudu wa Kabaha, akagari ka Kanzenze, mu murenge wa Ntarama.
Polisi y’igihugu, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X (Twitter), yemeje ko yamaze gufata umwe mu bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.
Mu butumwa bwa Polisi hagarutsweho ko Muhongerwa yishwe ashinyaguriwe, icyaha gikomeye cyane mu gihe igihugu cyiteguraga kwinjira mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye itangazamakuru ko ukekwaho icyaha yaba anacyekwaho kugira aho ahurira n’ubujura bw’amafaranga Muhongerwa yari yaragujije muri banki, akaba yarayibwe.
Yagize ati: “Aya ni amakuru y’ibanze, iperereza riracyakomeje.”
Urupfu rwa Muhongerwa rwashenguye imitima ya benshi, by’umwihariko kubera uburyo yishwemo n’igihe byabereye, mu gihe u Rwanda rwari mu myiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.