igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ukekwaho kwica Muhongerwa warokotse Jenoside yatawe muri yombi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > Uncategorized > Ukekwaho kwica Muhongerwa warokotse Jenoside yatawe muri yombi
Uncategorized

Ukekwaho kwica Muhongerwa warokotse Jenoside yatawe muri yombi

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 7, 2025 10:27 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica Muhongerwa Chantal, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari atuye mu karere ka Bugesera.

Muhongerwa, w’imyaka 47 y’amavuko akaba yari umubyeyi w’abana bane, yiciwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo yari mu nzira ataha. Umurambo we waje kuboneka ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mata, aho wasanzwe mu gihuru n’umuturanyi warimo ashaka ubwatsi mu mudugudu wa Kabaha, akagari ka Kanzenze, mu murenge wa Ntarama.

Polisi y’igihugu, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X (Twitter), yemeje ko yamaze gufata umwe mu bakekwaho uruhare muri ubwo bwicanyi, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.

Mu butumwa bwa Polisi hagarutsweho ko Muhongerwa yishwe ashinyaguriwe, icyaha gikomeye cyane mu gihe igihugu cyiteguraga kwinjira mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye itangazamakuru ko ukekwaho icyaha yaba anacyekwaho kugira aho ahurira n’ubujura bw’amafaranga Muhongerwa yari yaragujije muri banki, akaba yarayibwe.

Yagize ati: “Aya ni amakuru y’ibanze, iperereza riracyakomeje.”

Urupfu rwa Muhongerwa rwashenguye imitima ya benshi, by’umwihariko kubera uburyo yishwemo n’igihe byabereye, mu gihe u Rwanda rwari mu myiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ubutumwa bwa RIB muri iki gihe cyo #kwibuka31
Next Article Kinshasa: Imyuzure yahitanye abantu 33, abandi benshi barakomereka
1 Comment
  • Nkurunziza Sadick says:
    April 7, 2025 at 11:00 am

    Buriwese wagira aho ahurira nubwicanyi bw’uyumubyeyi, leta izadufashe ashyirwe muruhampe ahanwe habona kdi bibere urugero abandi.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Baho International Hospital yatangije icyumweru cyo kuvura ku buntu indwara zifata imiyoboro y’inkari
May 23, 2025
Perezida cyril Ramaphosa yaguye mu kantu ubwo yerekwaga amafoto y’uko abazungu barimo kwicwa
May 23, 2025
Xiaomi yashyize hanze imodoka nshya y’amashanyarazi n’udushya tw’ikoranabuhanga rihambaye
May 23, 2025
Amarangamutima ya Carlo Ancelotti asezera kuri Real Madrid mbere yo kujya gutoza ikipe y’igihugu ya Brésil
May 23, 2025
Hagiye gukorwa iperereza ku mpamvu uburwayi bwa Biden bwagizwe ibanga
May 23, 2025

You Might Also Like

Uncategorized

”Ububiligi ntibuzatubuza abibuka kubikora” Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yasagarutse ku myitwarire y'ububiligi bwagaragaje ko imwe mu mijyi y'ububiligi itazubahiriza…

2 Min Read
Uncategorized

APR WVC yatsinze club féminin de carthage mu gikombe cya afurika

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR Women Volleyball Club (APR WVC), yatangiye neza irushanwa nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo…

1 Min Read
Uncategorized

Zimbabwe abaturage bari mu myigaragambyo igamije kweguza umukuru w’Igihugu

Leta ya Zimbabwe yohereje amagana y’abapolisi mu murwa mukuru Harare, kugira ngo baburizemo imyigaragambyo yateguwe n’abaturage basaba ko Perezida Emmerson…

1 Min Read
Uncategorized

Mu Bushinwa: Indege zitagira abapilote (Drone) zemerewe gutwara abagenzi

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili mu Bushinwa (CAAC) cyahaye uburenganzira indege zitagira abapilote bwo gukora akazi ko gutwara abantu nk’uko…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?