Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cy’u Bugereki, aho yitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ryita ku Ngabo n’Umutekano rizwi nka DEFEA 2025 (Defence Exhibition Athens), ribera i Athene, umurwa mukuru w’u Bugereki
Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, Gen. Muganga yakiriwe na mugenzi we w’u Bugereki, General Dimitrios Choupis, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu. Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano wa gisirikare hagati y’ibihugu byombi. Bagarutse ku buryo bwo gukomeza ubufatanye mu bya gisirikare binyuze mu guhanahana ubumenyi, amahugurwa ndetse no gukorana mu bikorwa bigamije umutekano.
Nk’uko byatangajwe na RDF ku wa Gatatu, ibiganiro hagati y’impande zombi byari bigamije gushimangira ubufatanye mu nzego zinyuranye z’umutekano n’ubwirinzi.Imurikagurisha DEFEA 2025 ryatangiye ku wa Kabiri, tariki ya 6 Gicurasi 2025, rikaba ari rimwe mu bikorwa bikomeye byerekanirwamo ibikoresho n’ikoranabuhanga rya gisirikare ku rwego rw’u Burayi no ku rwego mpuzamahanga. Ni urubuga ruhuriramo ibihugu, inganda n’impuguke mu by’umutekano mu rwego rwo kurebera hamwe ejo hazaza h’ubwirinzi n’umutekano ku isi.
Iri murikagurisha ririmo kwitabirwa n’abamurika barenga 1,000 baturutse mu bihugu 32. Muri byo, ibihugu 18 birimo kwerekana ibikoresho n’udushya bishingiye ku bushobozi bwabyo bw’imbere mu gihugu. Abashyitsi barenga 25,000 baturutse impande zose z’isi, barimo ba Minisitiri b’Ingabo, Abagaba b’Ingabo, abayobozi b’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare, impuguke mu kugura ibikoresho, abashakashatsi, za kaminuza ndetse n’itangazamakuru.
Hateganyijwe ibiganiro byimbitse, gusinya amasezerano, ndetse n’ubufatanye bunyuranye hagati y’abacuruzi n’inzego za Leta (B2G), hagati y’ibigo by’ubucuruzi (B2B), ndetse no hagati ya guverinoma n’izindi guverinoma (G2G).U Bugereki bufite umwanya w’ingenzi mu karere ka Mediterane, buhuzwa n’ibice binyuranye birimo u Burayi, Aziya, Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati. Ibi bituma DEFEA iba urubuga rw’ingenzi mu gusangira ubunararibonye, kurebera hamwe amahirwe ahari, no gutangiza imikoranire mu bya gisirikare n’umutekano.