igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni yemeye icyaha cyo gushaka ku mwica
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni yemeye icyaha cyo gushaka ku mwica
AMAKURU

Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni yemeye icyaha cyo gushaka ku mwica

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 17, 2025 3:39 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni ashaka kumugabaho igitero ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo muri Kawempe y’Amajyaruguru yemeye icyaha.

Yoramu Baguma w’imyaka 28 y’amavuko yashinjwe ibyaha bitatu byo gutera, kutumvira amategeko , no gushaka gutera ubwoba, kubabaza, cyangwa kugirira nabi Perezida.Ibyo byaha ashinjwa byakorewe ku itariki ya 11 Werurwe 2025, ku kibuga cy’imikino cya Mbogo i Kawempe, muri Kampala, aho Perezida Museveni yamamarizaga umukandida w’ishyaka NRM, Faridah Nambi, mu Nteko ishinga amategeko muri Kawempe.

Icyo gihe nk’uko byagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Baguma yavuye mu baturage, asimbuka bariyeri z’umutekano, maze yiruka asatira Perezida Museveni mbere yo guhagarikwa n’abarinzi be ageze mu ntambwe nke cyane.

Abari bitabiriye ibyo bikorwa byo kwiyamamaza bafashe terefone bafata amashusho maze iyo videwo ihita ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bituma bigarukwaho cyane.Ku wa Kabiri, itariki ya 15 Mata 2025, Baguma yitabye urukiko rw’ibanze rwa Kawempe, aho yashinjwe ibyaha byavuzwe haruguru birimo icyo gushaka kugirira nabi Museveni.

Uyu musore Daily Monitor ivuga ko ari n’umushomeri, kuri uyu wa Gatatu ushize ubwo yasubiraga mu Rukiko rwa Kawempe, acyambaye umupira w’umukara yari yambaye afatwa, yazamuye akaboko asaba ijambo yemera ibyaha byose ashinjwa.

Baguma wavugaga Ikinyankore hari n’umusemuzi usemura, yagize ati:” Ndashaka gusaba imbabazi ku cyaha cyo gutera Perezida,”Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko kuva Baguma yemeye ibyaha igisigaye ari ukumukatira igihano akwiye.

Umucamanza ariko, we yimuriye iburanisha ku itariki ya 30 Gicurasi, kugirango Baguma azabanze abone umwunganira kuko ibyaha aregwa bishobora kumuhesha igihano cya kabiri kiruta ibindi cyo gufungwa burundu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Gen Maj. Nzambe wari ufunzwe azira guhunga umutwe witwaje intwaro wa M23 yitabye Imana
Next Article Umuhanzi akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda Eddy Kenzo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare ba SAMIDRC bagiye kuva muri DRC banyuze mu Rwanda

Abasirikare b’Ingabo z'Umuryango SADC ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo SAMIDRC (SADC Mission in the Democratic Republic…

5 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro

Leta y’u Rwanda yanenze bikomeye ibirego bishinjwa ingabo zayo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho Congo ivuga ko…

2 Min Read
AMAKURU

Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye

Imodoka ya sosiyete ya Kivu Belt na Virunga Express zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zagonganiye mu Karere ka Rutsiro,…

1 Min Read
AMAKURU

Rutsiro: Umusore w’imyaka 20 wahigishwaga uruhindu akekwaho gusambanya abana babiri yatawe muri yombi

Umusore w’imyaka 20, wo mu Karere ka Rutsiro wahigishwaga uruhindu akekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa barimo uw’imyaka 12 n’uwa 13…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?