igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugore wa Alain Bernard Mukuralinda yavuze ku rwibutso amufiteho, ndetse amusezeranya gusigasira umurage mwiza yasigiye abana babo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UBUZIMA > Umugore wa Alain Bernard Mukuralinda yavuze ku rwibutso amufiteho, ndetse amusezeranya gusigasira umurage mwiza yasigiye abana babo
UBUZIMA

Umugore wa Alain Bernard Mukuralinda yavuze ku rwibutso amufiteho, ndetse amusezeranya gusigasira umurage mwiza yasigiye abana babo

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 10, 2025 6:39 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umugore wa Alain Bernard Mukuralinda wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Martine Gatabazi, yamusezeranyije gusigasira umurage mwiza yasigiye abana babo.

Ni ubutumwa Martine Gatabazi yatanze kuri uyu wa 10 Mata 2025, ubwo yasezeraga bwa nyuma ku mugabo we witabye Imana mu cyumweru gishize, azize guhagarara k’umutima.Martine Gatabazi yagaragaje ko Mukuralinda yari umunyeshyaka, uhorana inzozi, ukunda umuziki, w’imico mwiza, agaharanira ubutabera, akarangwa n’ibyishimo n’urukundo rw’umurimo ndetse n’igitsure.Bamaranye imyaka 29. Mukuralinda, mu ndirimbo yise Martina, yashimye Imana agira ati “Yaduhaye abana beza cyane, bateye imbabazi, Nella na Tony. Wabanganya iki? Oya, ntacyo. Uretse gusingiza Rurema.”Muri ubu butumwa, Martine Gatabazi yagaragaje ko azirikana ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo Mukuralinda yamukoreye, amusezeranya ko azita kuri aba bana ashingiye ku murage w’indangagaciro yasize.Yagize ati “Ngusezeranyije kubakunda, kubarerera mu ndangagaciro zawe kugira ngo bazakure bahesha icyubahiro izina ryawe. Buri munsi, nzababwira wowe, uko wari umugabo w’agahebuzo, urukundo rwawe rudasanzwe n’icyifuzo cyawe cyo kutubona ruhora twishimye.”Martine Gatabazi yagaragaje ko kuva ku munsi wa mbere kugeza ku iherezo ry’ubuzima bwe, Mukuralinda yamwitaga “Umwana Mwiza”, amusezeranya gukomeza kuba mwiza.Umukobwa wabo, Ornella Mukuralinda (Nella), yagaragaje ko se ari we muntu wa mbere yakundaga ku Isi, kandi ko yari urumuri rwe mu mwijima n’isoko y’ibyishimo mu gihe yabaga ababaye.Nella yagize ati “Ubwo namenyaga ko atakiriho, wa mucyo wamurikiraga wajyanye na we. Ntabwo nizeraga ko umuntu nakundaga cyane ku Isi yagiye. Umunsi yagiye mu bitaro, naramuhamagaye. Yambwiye ko biza kugenda neza, akamererwa neza. Ariko ku bw’ibyago, Imana ntiyasubije icyifuzo cye.”Uyu mukobwa yavuze ko yishimiye kuba umukobwa wa Mukuralinda wamwigishije byose, akaba inyangamugayo, umugabo mwiza, umunyabuntu kandi ushimisha abantu.Umuhungu wabo, Anthony Mukuralinda (Tony), yagaragaje ko Mukuralinda yari umuntu w’ingenzi ku bantu bose, kandi ko yamubereye isoko y’ubumenyi, icyizere no gutekereza neza.Tony yagaragaje ko yamubereye icyitegererezo mu bikorwa byamuranze, ku buryo na we yumva yaririmba cyangwa agakora indi mirimo y’ubuhanzi, amusezeranya ko azakora ibyo yari amwitezeho.Ati “Mbere y’uko agenda, nashakaga kumusezeranya ko nzitwara neza mu masomo, nagize amahirwe yo kwiga mu mashuri meza. Nubwo ubu mbimubwiye nkerewe, nzakora ibyo yari anyitezeho. Yabaye icyitegererezo gikomeye cy’aho nifuza kugera.”Bitewe n’uko Mukuralinda yakoze imirimo itandukanye, agafasha benshi, Tony yavuze ko ashaka kuba umuhanga mu bumenyi bwa mudasobwa kugira ngo azafashe abakeneye ubufasha.Mukuralinda yavutse muri Gicurasi 1970. Yitabye Imana tariki ya 4 Mata ubwo yavurirwaga mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, i Kigali.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko gushakisha bagenzi barwo batize kugira ngo rubigishe amateka ya Jenoside
Next Article Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntaguca kuruhande yasabye RDC kweguza Guverineri wa Ituri
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUZIMA

Itabi, uburozi bwica benshi bwemewe n’amategeko

Itabi ni kimwe mu bicuruzwa byinjiza amafaranga menshi ku isi no mu Rwanda. Ariko ni na kimwe mu byica abantu…

4 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Abantu barenga 60 bahitanywe n’igitero cya Israel muri Palestine

Mu ijoro ryo ku wa 14 Gicurasi rishyira ku wa 15, Abanya-Palestina 62 bishwe n’ibitero by’indege za gisirikare za Israel…

1 Min Read
UBUZIMA

Sobanukirwa bimwe mu bitera uburwayi bwo mu mutwe harimo n’urukundo

Mu buzima bwa muntu, hari byinshi ahura nabyo bishobora kumunezeza, ariko kandi ntibibura ko ahura n’ibimubabaza cyangwa bimugora, rimwe na…

5 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

BURUNDI/ Kayanza: Imbwa zimaze kuruma Abantu 19 abandi ubwoba ni bwinshi.

Mu ntara ya Kayanza Abantu 19 barumwe n'imbwa z’ibihomora ahitwa i Gahombo, Babura urukingo ruvura ibisazi ku mavuriro. Kuva muri…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?