Mu gitondo cyo ku wa 23 Mata 2025, abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) boherejwe mu rwuri rw’inka rwa Joseph Kabila ruherereye mu karere ka Kundelungu, mu ntara ya Haut-Katanga, barashinjwa gusahura no kwangiza imitungo bahasanze.
Umugore wa Joseph Kabila, Olive Lembe, yatangaje ko abasirikare ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binjiye mu rwuri rwa Kundelungu ruri mu ntara ya Haut-Katanga batabiherewe uburenganzira. Lembe yavuze ko abo basirikare bahungabanyije umutungo wabo, aho bibye ibikoresho by’ikoranabuhanga nk’imashini za mudasobwa na telefone z’abakozi bakorera muri urwo rwuri. Yongeyeho ko baje batitwaje ibiribwa, ari yo mpamvu batangiye kubaga inka zororerwa muri urwo rwuri kugira ngo bazirye.
Ibi byose bikomeje kuba nyuma y’uko Leta ya RDC ifashe icyemezo cyo gufatira imitungo yose ya Kabila, nyuma y’uko ku itariki ya 18 Mata asuye umujyi wa Goma ugenzurwa n’inyeshyamba za AFC/M23. Nyuma y’iyo gahunda ye, leta yatangiye kohereza abasirikare b’ubutasi mu mitungo ye, harimo n’urugo rwe ruherereye i Limete muri Kinshasa, bavuga ko barimo gushakisha ibikoresho bya gisirikare bihishe.
Olive Lembe yashinje Leta ya RDC gukorera umuryango we ibikorwa by’iyicarubozo, avuga ko hari umugambi urimo gukorwa wo kuwurimbura burundu.