igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugore wamenesheje amagi agahanga k’umwana we yahamijwe n’urukiko icyaha cyo guhohotera
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugore wamenesheje amagi agahanga k’umwana we yahamijwe n’urukiko icyaha cyo guhohotera
AMAKURU

Umugore wamenesheje amagi agahanga k’umwana we yahamijwe n’urukiko icyaha cyo guhohotera

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 10, 2025 4:39 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Mu 2023, ngo nibwo habayeho inkubiri y’ababyeyi bo hirya no hino ku Isi, bashyira za videwo ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, aho babaga bifotoye bamena amagi ari uko babanje kuyakubita ku duhanga tw’abana babo, nubwo hari abana babaga babyanze ababyeyi bakabibahatira, kuko ngo babifataga nk’ibintu byo gusetsa kuri TikTok.

Nubwo kuri benshi icyo gikorwa cyafatwaga nko gusetsa gusa ndetse ko ntacyo bihungabanyijeho abana babo, ariko uwo mugore wo muri Suwede yahamijwe n’urukiko icyaha cyo guhohotera umwana we, ndetse no kumukoza isoni agamije gushimisha abamukurikira kuri TikTok.

Uwo mugore yahonze igi ku gahanga k’umwana we, we abibona nk’ibinejeje, ndetse no mu rukiko akomeza gushimangira ko kumena igi ribisi arikubise ku gahanga k’umwana ari ibintu bisanzwe byo kwishimisha, kandi ko hari n’abandi babikora kuri TikTok. Gusa ibyo byose yasobanuraga ntabwo umucamanza yigeze abyumva nk’ingingo imurengera.

Videwo uwo mugore yashyize kuri TikTok yayifashe imwerekana we n’umukobwa we, bagiye gukora ‘cake’ noneho akajya amena amagi ayakubise ku gahanga k’uwo mwana, hamwe igaragaza ururenda rwo mu igi rumushokera mu isura, ahandi yumvikana abwira nyina wari urimo aseka, ati “birababaza ntiwongere gukubita igi ku gahanga”.

Nk’uko yabyifuzaga rwose, iyo videwo uwo mugore yakoze, ngo yarebwe n’abantu 100,000 (views) ku rubuga rwa TikTok, ariko umwe muri abo ni we wayijyanye kuri polisi, atanga ikirego kuri uwo mugore, maze atangira gukurikiranwa ku cyaha cyo kuba yaba ahohotera umwana we.

Cecilia Andersson, Umushinjaha mu rubanza rw’uwo mugore, aganira n’itangazamakuru yagize ati “Nkibona iyo videwo, naratekereje nti nta wakora ibintu nk’ibi abikorera ku mwana. Noneho ukabifata videwo, ugakoza isoni umwana imbere y’abantu ibihumbi bakoresha imbuga nkoranyambaga. Njyewe nabifashe nko gutesha umwana agaciro, ni ko mbyumva”.

Yakomeje agira ati “Ni umwana w’umukobwa mutoya uri kumwe na nyina, azi ko bagiye gufatanya gukora ‘cake’ yumva abikunze kandi abyishimiye, agiye kubona abona nyina arimo aramena amagi abanje kuyamukubita ku gahanga. Iki ni igikorwa kigayitse”.

Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko uwo mugore yavuze ko yabikoze atagamije kubabaza umwana, ahubwo ko yashakaga gukora videwo yarebwa cyane n’abamukurikira kuri TikTok.

Ibyo byose umucamanza ntiyabyumvise nk’impamvu zamuhanaguraho icyo cyaha cyo guhohotera umwana, ahubwo yanzuye ko icyaha kimuhama, ahanishwa gutanga amande y’amafaranga yo muri Suwede (SEK 20,000), ni ukuvuga angana n’Amadolari y’Amerika 2,070, ayo akaba agomba kwishyurwa uwo mwana wahohotewe na nyina.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Intambara hagati y’u Buhinde na Pakistan irarushaho gukomera nyuma y’ibitero bikomeye kuri Kashmir
Next Article Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

The Ben na bagenzi be banditse amateka I Kampal muri Uganda
May 18, 2025
Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports bwagize icyo buvuga ku mvururu zabaye ubwo Rayon Sport yakinaga na Bugesera FC
May 18, 2025
Umusifuzi Ngaboyisonga yashimiwe uko yayoboye umukino wahagaritswe hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports
May 18, 2025
Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za Leta ya RDC zigaruriye uduce umunani twari mu maboko ya M23

Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’abafatanyabikorwa bazo, zatangaje ko zigaruriye uduce umunani twari mu…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Uburusiya: Ibibuga by’indege mu burusiya byagabweho ibitero bikomeye

Mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, ibibuga by’indege bine byafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko Ukraine igabye ibitero bya drone ku nshuro…

1 Min Read
AMAKURU

Kicukiro: Yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Uwitwa Muhawenimana Caritas ufite imyaka 23 y’amavuko yatwe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranweho gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside abinyujije mu magambo…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo Seninga Innocent

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo, Seninga Innocent kubera imyitwarire mibi irimo kuva mu mwiherero mu ijoro.…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?