Mu Karere ka Nyanza umugore yataye uruhinja mu rugo rw’umusaza w’imyaka 85 n’uwo musaza adahari, ubuyobozi bwaje gukurikirana bumenya ko uwo mu gore ari mu karere ka Gisagara.
Byabereye mu mudugudu wa Mukoni, mu kagari ka Mbuye mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko ahagana saa cyenda z’amanywa (15h00) aribwo uriya mugore utuye mu murenge wa Ntyazo, mu karere ka Nyanza yagiye mu rugo rw’umusaza w’imyaka 85 asanga adahari cyakora hari umwana w’umuzukuru w’imyaka 9 wari wasigaye ku rugo, kuko abana n’uriya musaza maze uriya mugore ahita atereka mu rugo uruhinja rw’amezi atatu aragenda.
Amakuru avuga ko uriya mugore yabwiye uriya mwana yasanze mu rugo ko yaba amurebera urwo ruhinja, ko agiye kumugurira amandazi akagaruka ariko yagiye ntiyagaruka.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza w’agateganyo, Patrick Kajyambere yavuze ko bashakishije uriya mugore bamubona mu karere ka Gisagara, ko bagomba kumuhuza n’umwana we.
Hari amakuru avuga ko uriya mugore wasize uruhinja muri ruriya rugo, ari uko umwana yamubyaranye n’umuhungu waho uba Uganda, gusa baje guhamagara uwo muhungu kuri telefone avuga ko uwo mugore nta we azi.