Ku kibuga cy’indege cya Dallas Fort Worth, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, habaye imvururu zatewe n’umugore witwa Samantha Palma wikuyemo imyenda yose, agatangira gutera abantu ibipfunsi, bamwe muribo barakomereka.
TMZ dukesha iyi nkuru yatangaje ko, Palma yajombye abantu babiri keleyo, anaruma umucuruzi mu kabari. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Palma atemagura television yerekana amatangazo ku kibuga cy’indege, amena amazi mu kirere, ndetse abyina mu buryo budasanzwe imbere y’abagenzi.
Nyuma gato yahise ajya kwihisha ku muryango utabara imbabare yuzuyeho amaraso, gusa inzego z’umutekano zasanze ayo maraso atari aye. Nyuma yo gutabwa muri yombi yavuze ko afite uburwayi bwo mu mutwe bukomeye kandi ko atafashe imiti ye uko bikwiye, kuri ubu ari gukurikiranwa n’ubutabera bwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho akurikiranyweho icyaha cyo kugirira nabi abantu akoresheje intwaro. Ari no gukurikiranwa n’inzobere mu buvuzi bwo mu mutwe.