Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nyarwaya Innocent, wamamaye mu muziki ku izina rya Yago Pon Dat, yatangaje inkuru y’ibyishimo y’uko we n’umukunzi we Teta Christa bibarutse imfura yabo ku itariki ya 5 Gicurasi 2025.
Ni inkuru yashyize ahabona abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasangije abamukurikira amagambo yuzuye ibyishimo n’ishimwe ku Mana, anagaragaza ko yishimiye cyane intambwe yatewe mu muryango wabo.
Mu butumwa bwe, Yago yagize ati:
“Imana yakoze ibikomeye kuri twe. Wakoze cyane rukundo rwanjye Teta Christa. Ndagukunda cyane kandi sinzigera mbyicuza! Imitima yacu iranezerewe, imiryango yacu iranezerewe. Umwami yageze ku Isi. Imana ni nziza, kandi izahora ari nziza iteka ryose.”
Yago Pon Dat na Teta Christa bamaze igihe bari mu rukundo rumaze gushinga imizi. Muri Werurwe 2025, Yago yasohoye indirimbo yise “Elo”, ayitura uyu mukunzi we, anavuga ko bishimira urugendo rw’imyaka ibiri bamaze bakundana.
Mu kiganiro yaherukaga kugirana n’itangazamakuru, Yago yavuze ko urukundo rwabo rwatangiriye kuri Teta wari umufana we usanzwe, nyuma y’igihe baganira bakagenda biyumvanamo kugeza bafashe icyemezo cyo gukundana byeruye.
Ati:
“Byatangiye ari umufana wanjye bisanzwe, nyuma turahuza. Tugiye kumarana imyaka ibiri. Ikintu cya mbere namukundiye ni umutima mwiza cyane afite.”
Uyu muryango mushya uba muri Uganda, aho Yago amaze igihe atuye nyuma yo kuva mu Rwanda avuga ko yahunze itsinda ry’abantu bamushakaga kumugirira nabi. Kuva icyo gihe, Yago yagaragaje ko yahisemo gutuza no kwirinda amagambo amushyira mu makimbirane n’abandi bahanzi, avuga ko yahisemo amahoro n’imibereho irambye.
Mu kiganiro giherutse, Yago yemeje ko nubwo kwimukira muri Uganda byari icyemezo gikomeye, kugeza ubu ameze neza kandi abayeho mu buzima butekanye.
Yasoje ashimira Imana n’umukunzi we ku ndamukanyo ikomeye y’imfura yabo, avuga ko ari intambwe nshya mu rugendo rw’ubuzima bwabo nk’umuryango.