Sheebah Karungi yagarutse muri Uganda nyuma yo kumara hafi amezi arindwi ari mu mahanga.
Uyu muhanzikazi yavuye muri Uganda mu Ukwakira 2024, nyuma yo gukora igitaramo cy’amateka cyabereye Lugogo Cricket Oval, agahita yerekeza muri Canada aho yari agiye mu kiruhuko cye avuga yanafashe mu muziki.
Nyuma yo kugera muri Canada, Sheebah yaje no kwibaruka imfura ye y’umwana w’umuhungu yise Amir mu Ugushyingo 2024. Uyu muhanzikazi yahisemo kugira ibanga amakuru ye yose igihe yari muri Canada.
Sheebah yagarutse muri Uganda ku wa 24 Gicurasi 2025. Aho yakiriwe n’inshuti ze za hafi ndetse n’umuryango.
Abafana be biyita ‘Sheebaholics’ bagaragaje ko bishimiye kugaruka kwe binyuze mu butumwa basakaje ku mbuga nkoranyambaga, bamuhundagazaho ubutumwa bw’urukundo n’amashimwe, bishimira kugaruka kwe ndetse no kuba agarukanye umwana we Amir.