Mu gihugu cya Kenya, haravugwa inkuru iteye agahinda ariko kandi inateye ishema n’amarangamutima ya benshi. Umukecuru witwa Consolata Oduya, utuye mu gace ka Homa Bay, yakoze igikorwa cy’indashyikirwa ubwo yajyaga ku ishuri yitwaje inkoko esheshatu, agamije gukemura ikibazo cy’amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri.
Abo bana bigaga mu ishuri ryitwa Adiedo Mixed Secondary School, bari barirukanywe kubera umwenda w’ishuri wari ugeze kuri 131,920 Ksh, ni ukuvuga hafi 1.540.000 Frw. Kubera ubushobozi buke n’amikoro make umukecuru yari afite, yafashe umwanzuro wo kujyana inkoko 6, buri imwe ifite agaciro ka 1,000 Ksh (hafi 11,700 Frw), yizeye ko ubuyobozi bw’ishuri bushobora kuzakira nk’ingwate cyangwa nk’inkunga, abuzukuru be bagasubira ku ishuri.
Amafoto y’uyu mukecuru ahagaze imbere y’umwarimu, ari kumwe n’abo bana n’izo nkoko, yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu benshi bagira umutima wo kumufasha. Abenshi bagaragaje ko batewe ikiniga n’urukundo uyu mukecuru afitiye abuzukuru be ndetse no kwihangana yagaragaje mu gihe cy’ingorane.
Nyuma y’uko iyi nkuru igaragara ku mbuga nkoranyambaga, Guverineri w’intara ya Homa Bay, Madamu Gladys Wanga, yavuze ko yamenye iby’iyi nkuru binyuze kuri murandasi, maze afata icyemezo cyo kujya gusura uwo mukecuru n’umuryango we, ndetse aniyemeza gufasha abo bana gukomeza amashuri yabo.
Guverineri Wanga yahise yishyura 81,920 Ksh (asaga 960.000 Frw) yari asigaye kuri uwo mwenda, nyuma y’uko undi muturage yari amaze gutanga 50,000 Ksh (hafi 580.000 Frw). Yanatangaje ko abo bana bagiye kwinjizwa muri gahunda y’ubufasha y’akarere, bakazishyurirwa amashuri yabo kugeza barangije kaminuza.
Uretse ubuyobozi, abantu benshi batandukanye bakomeje kugaragaza ubushake bwo kumufasha. Umunyarwenya ukomeye muri Kenya, Eric Omondi, nawe yatangaje ko yasabwe n’iyi nkuru, atangira gushakisha amakuru kuri uwo mukecuru kugira ngo amushyigikire mu buryo bwihariye.
Umukecuru Consolata Oduya yashimiye cyane abantu bose bagize umutima wo kumufasha, ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri bwemeye kongera kwakira abuzukuru be, ndetse bukamugarurira inkoko ze.
Iyi nkuru yabaye isomo rikomeye rigaragaza ubumuntu, ubumwe n’urukundo ruri mu bantu, ndetse n’uko buri wese ashobora kugira icyo akora kugira ngo afashe abandi mu bihe bikomeye, nubwo yaba nta bushobozi afite.