Umukinnyi ukiri muto w’Umunyasipanye, Lamine Yamal, aravugwaho kuzahabwa nimero y’icyamamare Lionel Messi muri FC Barcelona, nyuma yo kugirana amasezerano mashya y’igihe kirekire n’iyi kipe.
Amakuru atangazwa n’urubuga Memorabilia1899.co aravuga ko Yamal, ufite imyaka 17, azashyira umukono ku masezerano mashya azamara igihe kirekire muri Nyakanga ubwo azaba yujuje imyaka 18.
Ayo masezerano azaba arimo ingingo yo kumurekura ku giciro cya miliyari imwe y’amayero (€1,000,000,000) ahwanye tiriyoni zisaga 1,400 z’amanyarwanda (Rwf 1,400,000,000,000), hakurikijwe igipimo cy’isoko ry’amayero.
Uyu musore wari usanzwe yambara nimero 19 nimero Lionel Messi yambaye mbere yo guhabwa 10 mu 2008, azasimbura Ansu Fati, uri mu gihirahiro ku hazaza he muri Barcelona, akaba ari we usanzwe uyambara.
Yamal amaze imyaka ibiri akina mu ikipe nkuru ya Barça, akaba yaratangiye ubwo yari afite imyaka 15. Kuva ubwo, amaze gutwara ibikombe bibiri bya La Liga no kugira uruhare mu bitego 43 mu mikino 54, bigaragaza ko afite impano ikomeye yitezweho byinshi.
Mu mwaka ushize, yafashije ikipe y’igihugu ya Espagne kwegukana igikombe cy’u Burayi (EUROs), ndetse ubu ari mu bazahatanira igihembo gikomeye ku mukinnyi witwaye neza ku isi (Ballon d’Or), n’ubwo akiri muto.
Guhabwa nimero ya Messi ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’uyu mukinnyi waturutse muri La Masia, ishuri ry’imyitozo ya FC Barcelona, rikomeje gutanga impano zidasanzwe.