Natacha Ndahiro umaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda, yemeje ko nta kintu byamutwara gukina filime akora imibonano mpuzabitsina, mu gihe yaba abona ko hari icyo igiye kumumarira mu buzima.
Ibi uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, akaba yasubizaga by’umwihariko abibajije kuri filime yitwa ‘Lover’s cage’ aherutse gukora agashyiramo agace gato kamugaragaza asomana n’umusore bakinana.
Muri iki kiganiro Natacha Ndahiro yavuze ko ibyo yakinnye muri iyi filime byari akazi kandi yaba inshuti ze n’umuryango we nta wigeze amubaza ibintu byinshi kuko benshi mu bo babana basobanukiwe akazi akora.
Ati “Njye abantu mbana na bo cyane ni umuryango wanjye n’abo dukorana kandi abo bose bazi akazi nkora […] ibyo twakoze ni ibintu tubona mu zindi filime tukabona ni ibintu bisanzwe.”
Uyu mukobwa yongeye gushimangira ko nta kintu atakina muri filime ahubwo ikibazo ari isoko ry’iyo filime n’icyo byamufasha mu gukuza izina rye mu mwuga wa sinema.
Ati “YouTube ni isoko rito ntakiniraho ibyo bintu rwose, ariko niba ari filime izaca kuri Netflix, icyo ni ikintu kigiye kumpindurira ubuzima, nzambara ubusa njyende nkore filime.”
Natacha Ndahiro yakomeje yibaza impamvu abantu bumva byaba ikibazo akinnye filime ari gukora imibonano mpuzabitsina nyamara birirwa babibona mu zindi ntibigire icyo bibatwara.
Ku rundi ruhande yongeye gushimangira ko rwose nta cyamubuza gukina agace nk’ako mu gihe yaba abona hari icyo bimumarira.
Natacha Ndahiro ahamya ko Abanyarwanda bakwiye gutangira kujya bakira ko gusomana n’ibindi igihe biri muri filime biba ari akazi kurusha uko babishakira indi nyito.
Ni umukobwa ariko kandi utemera ko izi filime hari abo zirarura kuko mu by’ukuri umwana ufite uburere atakabaye azireba ngo abonemo gusomana kurusha ubutumwa buyirimo muri rusange.
Ati “Rero niba umuntu afata umwana we atarageza imyaka y’ubukure akamuha telefone akajya ku mbuga nkoranyambaga, ntiyizere ko filime nk’iyi gusa ariyo areba kuko aba afite amatsiko, uwo mwana areba ibintu byinshi.”
Ibi abihurijeho na Masezerano bakinana muri iyi filime ari nawe basomanye, nawe wavuze ko mu by’ukuri abantu bakabaye bareba filime bagamije kumva ubutumwa buyirimo kurusha kureba agace gato gusa.
Natacha Ndahiro ni umwe mu bakinnyi ba sinema bagezweho muri iyi minsi akaba yarakoze filime z’uruhererekane zirimo Natacha Series, Love is my sin, Masezerano,Annah,Care na Lover’s cage iri gusohoka muri iyi minsi ari nayo bakinnyemo agace kamaze iminsi kavugisha abatari bake.