Ikipe ya Plateau United FC yo muri Nigeria yatangaje inkuru ibabaje ivuga ko rutahizamu wayo Vincent Temitope, yatewe icyuma mu ijosi n’abafana nyuma yo guhusha penaliti mu mukino wa shampiyona (NPFL Week 33) batsinzwemo na Nasarawa United ibitego 3-2. Ni umukino wari wabereye mu mujyi wa Lafia.
Vincent yari yatsinze igitego kimwe muri uwo mukino, ariko nyuma aza no guhusha penaliti, ibintu bivugwa ko byarakaje bamwe mu bafana. Nyuma y’umukino, abafana binjiye mu kibuga bamwe bashakaga gufata amafoto n’abakinnyi, abandi bafite umugambi mubi wo kubagirira nabi.
Nk’uko byasohowe mu itangazo ryashyizweho umukono na Yaksat Maklek, ushinzwe itangazamakuru mu ikipe ya Plateau United, yavuze ko Vincent yatewe icyuma n’umwe mu bafana ahita ajyanwa kwa muganga mu buryo bwihuse. Yabanje kuvurirwa muri Kowa Hospital, ajyanwa muri Police Clinic, nyuma yimurirwa mu bitaro bya Federal Medical Centre i Lafia kugira ngo yitabweho byihariye.
Nubwo iyi kipe yemeza ko ari igikorwa cy’ubugizi bwa nabi, hari amakuru avuga ko hari amakimbirane yabaye hagati ya Vincent, abandi bakinnyi ndetse n’umufana, ku bijyanye n’uwari ukwiriye gutera penaliti. Ariko Plateau United yagaragaje ko Vincent Temitope ari we usanzwe atera penaliti kandi ko nta cyaha yakoze mu kubyemera.
Itangazo ry’iyi kipe ryamaganye bikomeye imyitwarire mibi y’abafana binjira mu kibuga nyuma y’umukino, rivuga ko ari ibintu binyuranyije n’amategeko agenga shampiyona, kandi ko bigomba guhanwa by’intangarugero.
Plateau United yasoje isaba abantu bose, cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru, ko aho kunenga no guhohotera umukinnyi, bakwiye kumushyigikira no kwita ku buzima bwe.