Nyuma yo guhagarikwa k’umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports kubera imvururu, Komisiyo ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FEWAFA) yanzuye ko umukino Bugesera FC na Rayon Sports uzongera gukinwa ku wa Gatatu ugakomereza ku munota wa 57.
Mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona, Ikipe ya Bugesera yari yakiriye Rayon Sports ku kibuga cya Bugesera maze ikipe ya Rayon Sports bateza imvururu umukino urahagarikwa.
Abafana ba Rayon Sports bari ku musozi bateye amabuye mu kibuga, byatumye umusifuzi wo ku ruhande ahunga. Umukino wahagaze, Bugesera yari ifite ibitego 2 ku busa bwa Rayon Sports.
Nyuma y’iminota irenga 15 umukino uhagaze, abari bawuyoboye barimo Komiseri wawo Munyemana Hudu yahisemo ko umukino uhagarikwa kubera impamvu z’umutekano ku kibuga.
Inama ya Komisiyo y’Amarushanwa muru FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere, igashingira kuri raporo ya Komisiyo y’Abasifuzi na raporo ya Komisiyo y’Umutekano, yanzuye ko umukino uzakomereza ku munota wa 57 wari ugezeho, ku wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025.
Ni itangazo yasohoye rigira riti “ Nyuma yo guhagarikwa k’umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports kubera imvururu, Komisiyo ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FEWAFA) yanzuye ko umukino Bugesera FC na Rayon Sports uzongera gukinwa ku wa Gatatu ugakomereza ku munota wa 57.
Mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona, Ikipe ya Bugesera yari yakiriye Rayon Sports ku kibuga cya Bugesera maze ikipe ya Rayon Sports bateza imvururu umukino urahagarikwa.
Abafana ba Rayon Sports bari ku musozi bateye amabuye mu kibuga, byatumye umusifuzi wo ku ruhande ahunga. Umukino wahagaze, Bugesera yari ifite ibitego 2 ku busa bwa Rayon Sports.
Nyuma y’iminota irenga 15 umukino uhagaze, abari bawuyoboye barimo Komiseri wawo Munyemana Hudu yahisemo ko umukino uhagarikwa kubera impamvu z’umutekano ku kibuga.
Inama ya Komisiyo y’Amarushanwa muru FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere, igashingira kuri raporo ya Komisiyo y’Abasifuzi na raporo ya Komisiyo y’Umutekano, yanzuye ko umukino uzakomereza ku munota wa 57 wari ugezeho, ku wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025.
Ni itangazo yasohoye rigira riti “ Nyuma y’uko umukino wo ku munsi wa 28 wa Rwanda Premier League wabahuje ku wa 18 Gicurasi 2025, uhagaze ku munota wa 57 kubera imvururu zabayeho,
Nyuma y’inama yahuje Komisiyo y’Amarushanwa muri FERWAFA, yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, twishimiye kubamenyesha ibi bikurikira:
- Umukino wasubitswe uzasubukurwa ku Taliki ya 21 Gicurasi 2025, I saa kumi z’amanywa, ukazakomereza ku munota wari ugezeho, ukazakinwa nta bafana bari muri stade, uretse Abayobozi bakurikira (Komite yose na Perezida w’icyubahiro w’Ikipe).
- Muri uwo mukino hazifashishwa Abakinnyi uko bari mu kibuga no ku rupapuro rw’umukino, ukomereze ku bitego byari bigezweho, ubere kuri stade wabereyeho ndetse n’Abayobozi b’umukino ntibazahinduka.
FERWAFA yatangaje kandi ko umukino uzakinwa nta bafana bahari, uretse gusa abagize komite nyobozi y’ikipe bemerewe kwitabira.
FERWAFA yatangaje kandi ko umukino uzakinwa nta bafana bahari, uretse gusa abagize komite nyobozi y’ikipe bemerewe kwitabira.