Umukobwa uri mu kigero k’imyaka 24 utuye ahitwa Lwezera mu ntara ya Geita muri Tanzania, yasabye Umuyobozi w’intara ko yifuza kurongorwa bityo ko yabimufashamo.
Kuri uyu wagatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, Umuyobozi w’intara ya Geita Heshim Komba, yakoranye inama n’abaturage yari igamije kureberahamwe ibibazo bafite ndetse no kubishakira igisubizo.
Ubwo yari gaze mu mwanya wo kwakira ibibazo, hagaragaye umukobwa uri mu kigero k’imyaka 24 wavuze ko ari impfubyi kandi afite uburwayi bw’igicuri akaba yifuza ko yafashwa kuvurwa maze akarongorwa kubera ko yifuza kugira urugo.
Yagize ati” Nyakubahwa njye ndi impfubyi kandi mfite uburwayi maranye igihe bw’igicuri kiramfata nkikubita hasi, rero ndifuza ko mwamfasha nkavurwa hanyuma nakira nkarongorwa kuko ubu ntamugabo wa kwemera ko tubana mfite buno burwayi”.
Umuyobozi w’intara yahise abaza umuganga uburyo uwo mukobwa yavurwa, maze mu ganga amubwira ko hari imiti yahabwa akazajya ayinywa buri kwezi kuburyo atakongera kugira ikibazo cyo kugwa, agahita amera neza ndetse agahita arongorwa.
Uwo mukuru w’intara yahise yemera kwishyura imiti y’amezi atandatu ndetse ahita aha n’amashilingi uwo mukobwa ngo agende agure terefone bazajye bavuganiraho abashe kumenya amakuru ye.

