Umulinga Alice wari usanzwe ari Perezida w’Agateganyo kuva mu 2023, yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda muri manda ya 2025-2028.
Amatora ya Komite Nyobozi nshya ya Komite Olempike y’u Rwanda yabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025.
Mu banyamuryango 31 bagize Komite Olempike y’u Rwanda, abatemerewe gutora ni umwe kuko atari afite uruhushya rumwemerera guhagararira ishyirahamwe rye ruriho umukono wa noteli.
Ni mu gihe kandi itora ry’amashyirahamwe akina Imikino Olempike (20) ryari rifite amajwi abiri naho itora ry’amashyirahamwe adakina Imikino Olempike (10) rikagira ijwi rimwe.
Ni amatora atarimo imibare myinshi kuko ku myanya yose yatorewe, hariho umukandida umwe cyangwa abakandida bangana n’imyanya itorerwa mu rwego runaka.
Umulinga Alice watorewe kuba Perezida ku majwi 50 kuri 50, ni umubyeyi w’abana batatu, usanzwe ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA).
Mu rwego rwa siporo, yakinnye umukino wa Volleyball mu gihe kirenga imyaka 15 ndetse aracyawukina, aho ari umwe mu bakinira RRA mu mikino y’abakozi. Asanzwe kandi ari Visi Perezida w’Ihuriro rya Komite Olempike zo muri Zone V [ANOCA Zone V].
Ubwo yiyamamazaga, yavuze ko ibintu bine azibandaho muri manda y’imyaka ine iri imbere harimo kwigira no kunoza imikorere ya Komite Olempike aho uru rwego ruzagira ibiro byarwo, bizanakoreramo amashyirahamwe y’imikino ndetse mu gihe ubushobozi bwaboneka hakajyamo n’ibibuga.
Hari kandi ubufatanye mu iterambere rirambye, kongera uruhare rwa siporo mu iterambere ry’Abanyarwanda no kongera imbaraga n’ubufatanye bw’abanyamuryango.
Gakwaya Christian wari Umubitsi, utitabiriye amatora akiyamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga kubera urugendo yagiyemo hanze y’igihugu, yatorewe kuba Visi Perezida wa Mbere na ho Umutoni Salama yongera gutorwa nka Visi Perezida wa Kabiri.
Ni mu gihe Kajangwe Joseph yongeye gutorwa nk’Umunyamabanga Mukuru naho Umubitsi aba Ganza Kevin.
Abajyanama babiri batowe ni Butoyi Jean wo muri AJSPOR y’Abanyamakuru ba Siporo, wari usanzwe kuri uwo mwanya, na Ruyonza Arlette usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWACY.
Abagenzuzi b’Imari batatu biyamamaje kandi bose bagatorwa ni Mbaraga Alexis uyobora Ishyirahamwe rya Triathlon, Dusingizimana Thierry wo muri Rugby na Bugingo Elvis usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAKA.
Abakandida batatu biyamamarije kujya mu rwego rwo gukemura amakimbirane kandi bose bagatorwa ni Rwabuhihi Innocent wo muri ARPST, wari usanzwemo, Kagarama Clémentine wo muri FRSS (Sport Scolaire), na we wari usanzwemo ndetse na Nkurunziza Jean Pierre wo muri Federasiyo ya Skating.