Me Bruce Bikotwa umwe mu banyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwagiye gukora iperereza rishya ku rwego rw’ubujurire bidakurikije amategeko kuko iperereza ryari ryararangiye, ubushinjacyaha bunaregera urukiko bityo ibyo bwakoze bidakurikije amategeko.
Me Bruce Bikotwa umwe mu banyamategeko bunganira Béatrice Munyenyezi yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha kuba bwarakoze iperereza rishya bidakurikije amategeko y’imanza zinshinjabyaha.
Me Bruce Bikotwa ati”Inyandiko itanga ikirego ntitegurwa mu bujurire itangwa iperereza ryarangiye bigakorwa ku rwego rwa mbere.”
Me Bruce Bikotwa akavuga ko iperereza rishya ryakozwe n’ubushinjacyaha ku rwego rw’ubujurire ritashingirwaho mu bujurire bwa Béatrice Munyenyezi.
Me Bruce Bikotwa ati”Iryo perereza rishya ryakozwe n’ubushinjacyaha rishingiweho byaba bihabanye n’amategeko.”
Urukiko rwabajije Me Bruce Bikotwa niba ari iperereza rishya cyangwa ari ibimenyetso bishya,Me Bruce Bikotwa na Felecien Gashema n’umukiriya wabo Béatrice Munyenyezi bahise batangira kuvugana bucece abandi bari mu rukiko batumva.
Perezida w’inteko iburanisha Béatrice Munyenyezi akibibona yahise asaba Béatrice Munyenyezi n’abunganizi be mu mategeko gufata icyemezo ko basohoka hanze bakajya kwiherera, bakaganira ku gisubizo baha urukiko.
Niko byashyizwe mu bikorwa abasabwaga gusohoka bagiye hanze nyuma baragaruka maze Me Bruce Bikotwa aza abwira urukiko ati”Tumaze kuvugana hagati yacu, iperereza ryakozwe nirishya kandi igihe cyo kurikora cyari cyararangiye n’ubushinjacyaha bwarabivuze bunongeraho ko buzakomeza gukora irindi perereza kandi nyamara ryarakozwe bakaregera urukiko.”
Me Bruce Bikotwa yakomeje avuga ko kugeza ubu batazi icyemezo urukiko ruzafata kandi bitewe n’icyemezo cy’urukiko Munyenyezi Béatrice ashobora kutazongera kujurira kandi iryo perereza rishya yagombaga kuryisobanura ku nzego zose(Zirimo n’urukiko rwisumbuye rwa Huye yamaze kuvamo).
Me Bruce Bikotwa ati”Ubushinjacyaha bwabonye imyanzuro y’ubujurire bwacu bajya gushaka abantu ngo bavuge kubyo twajuriyeho kandi urukiko ruzi ubwenge rurumva icyo dushaka kuvuga.”
Me Bruce Bikotwa kandi yakomeje abwira urukiko ko ubushinjacyaha bufite uburenganzira bwo kubona umuntu butamukurikirana bukamureka.
Urukiko rwabajije Me Bruce Bikotwa mu gihe ubushinjacyaha bubibona ukundi, Me Bruce Bikotwa nawe mugusoza ati“Ubushinjacyaha bwo bubibona mu buryo bumwe bwo kumukurikirana gusa aho no kureba ko bafite uburenganzira bwo kumureka.”
Me Bruce Bikotwa yavuze ko ubushinjacyaha bwarengereye bukajya gukora iperereza rishya bidakurikije amategeko bityo ibyo byakozwe by’iperereza rishya bitahabwa agaciro.
Me Felecien Gashema nawe wunganira Béatrice Munyenyezi nawe yabwiye urukiko ko iperereza ryakozwe n’ubugenzacyaha maze ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye baregera urukiko none haje ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’igihugu, bajuriye bajya kwikorera ibyabo bishya.
Me Gashema Felecien ati”Bivuze iki Nyakubahwa Perezida? Natwe ubwo byadusaba gukora umwanzuro mushya w’ubujurire kandi nyamara twarakoze umwanzuro wibyo ubushinjacyaha bwari bwaturezeho mbere bityo ubushinjacyaha ibyo bwakoze ntibikurikije amategeko.”
Munyenyezi Béatrice uregwa none yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Huye.
Ari kuburana ubujurire ku gihano yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Huye cya burundu n’umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango kuri Leta y’Abatabazi akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari.
Ari Nyirabukwe, ari umugabo, we bose bakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, bazira ibyaha bifitanye isano na Jenoside .
Yoherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ibyaha aregwa aburana abihakana avuga ko ibyo nta ruhare yagize muri jenoside.
Uru rubanza ruzakomeza taliki ya 24 Kamena 2025, humvwa abatangabuhamya aho nta gihindutse hazumvwa abatangabuhamya 12 bo ku ruhande rwa Béatrice Munyenyezi bashinjura na 22 bo ku ruhande rw’Ubugenzacyaha bashinja.