Nk’uko polisi ya Uganda yabitangaje, Umunyarwanda w’imyaka 23 y’amavuko wari utwaye ikamyo yo mu bwoko bwa Sinotruk yaguye mu mpanuka yakoreye mu karere ka Kabale kegereye umupaka.
Elly Mate, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu ntara ya Kigezi, yavuze ko iyi mpanuka yabereye muri santere y’ubucuruzi ya Kyanamira ku muhanda wa Mbarara-Kabale.
Muhire umunyarwanda wakoze impanuka yavaga i Mbarara, ari kwerekeza i Kabale. Ubwo yageraga muri Kyanamira, yagerageje kuyiyobora biranga, ihita irenga umuhanda.
Elly Mate yasobanuye ko iyi mpanuka yatewe n’uko iyi modoka yabuze feri kandi ko hanyuma uyu Muhire ahita apfa nyuma y’uko iyi modoka yari imaze kurenga umuhanda.
Umurambo wa Muhire wahise ujyanwa mu bitaro bikuru bya Kabale kugira ngo ukorerwe isuzuma, mbere y’uko umurambo we woherezwa mu Rwanda.
Umunyarwanda Muhire yaguye mu mpanuka muri Uganda

Leave a Comment