igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umunyarwanda uba mubwongereza yongeye gushinjwa ikindi cyaha gikomeye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umunyarwanda uba mubwongereza yongeye gushinjwa ikindi cyaha gikomeye
AMAKURU

Umunyarwanda uba mubwongereza yongeye gushinjwa ikindi cyaha gikomeye

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 11, 2025 5:28 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Axel Rudakubana, Umunyarwanda w’umwongereza w’imyaka 18, ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gutwika umucungagereza wa Gereza ya Belmarsh i Londres akoresheje amazi ashyushye.

Iri sanganya ryabaye ku wa 9 Gicurasi 2025, ubwo Rudakubana yasutse amazi yari yatetswe muri ‘kettle’ mu myanya yanyuzwagamo imiti igenewe imfungwa, ayamena kuri umwe mu bacungagereza. Uwo mucungagereza yajyanywe kwa muganga aho yagaragayeho udukomere tworoheje twatewe n’ubushye, ariko nyuma y’uko avuwe yagarutse mu rugo kandi biteganyijwe ko azasubira mu kazi mu cyumweru gitaha.

Rudakubana amaze amezi afungiwe muri iyi gereza, aho yafunzwe kuva muri Mutarama 2025 nyuma yo guhamwa n’icyaha gikomeye cyo kwica abana batatu abateye icyuma muri Nyakanga 2024, igikorwa cyamuhesheje igifungo cy’imyaka 52.

Ubuyobozi bwa Gereza ya Belmarsh bwatangaje ko Polisi yatangiye iperereza kuri iki gikorwa, ndetse butangaza ko Rudakubana ashobora guhabwa ibindi bihano bikarishye. Umuvugizi w’iyi gereza yavuze ko urugomo rutazihanganirwa na gato, cyane cyane iyo rugabwe ku bakozi bayo.

Yagize ati: “Polisi yatangiye iperereza ku gitero cyakorewe ofisiye wacu ejo hashize. Ntituzihanganira urugomo urwo ari rwo rwose kandi tuzakomeza gusaba ibihano bikomeye ku bagaba ibitero ku bakozi bacu.”

Bitewe n’uko ubuzima bwo mu mutwe bwa Rudakubana butizewe neza, afungiwe ahantu hihariye mu kato, hahurizwa imfungwa zifite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Rwanda na RDC bigiye gufatanya kurinda umupaka nkuko byatangajwe na Olivier Nduhungirehe
Next Article Papa Leo XIV yatangiye urugendo rwe rw’ubuyobozi bwa Kiliziya n’isengesho rikomeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
May 12, 2025
Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
May 12, 2025
Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli
May 12, 2025
Inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo igiye gukora iperereza ku ngabo zayo zagiye kurwanya M23
May 12, 2025
DRC: Abasaga 110 bishwe n’umwuzure muri Fizi
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUZIMA

Muhanga: Impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yahitanye Umugabo

Impanuka y’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro yahitanye Mukeshimana Damascène w’imyaka 24 y’amavuko. Iyi mpanuka y’ikirombe yishe Mukeshimana Damascène yabereye mu Mudugudu…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Sudani y’Epfo: Bemeye kwakira uwirukanwe ku butaka bwa Amerika nyuma y’agahimano

Sudani y'Epfo yemeye kwinjiza umuntu yari yangiye kwinjira mu gihugu, nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Amerika. Uku kwisubirako kubaye…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida Donald Trump atangaje ko u Rwanda na RDC bigiye Kubona amahoro arambye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Arsène Wenger asanga Manchester United cyangwa Tottenham Hotspur zidakwiye kuzakina UEFA Champions League kuko zitwaye nabi muri Premier League

Uwahoze ari Umutoza wa Arsenal kuri ubu ushinzwe Iterambere rya Ruhago muri FIFA, Arsène Wenger, ntiyifuza ko Manchester United cyangwa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?