igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umupolisi yishe abana be babiri na muramu we, nawe ahita yiyahura
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umupolisi yishe abana be babiri na muramu we, nawe ahita yiyahura
AMAKURUMU MAHANGA

Umupolisi yishe abana be babiri na muramu we, nawe ahita yiyahura

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 8, 2025 1:51 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu gace ka Homa Bay muri Kenya, haravugwa inkuru y’incamugongo y’umupolisi David Okebe Goga wishe abana be babiri na muramu we, nyuma nawe akiyahura akoresheje umugozi.

Amakuru y’ibanze atangazwa na Polisi ya Homa Bay avuga ko uyu mupolisi yasize yanditse ubutumwa busobanura icyamuteye gufata icyo cyemezo cy’ubugome n’ubwiyahuzi.

Byatangajwe ko mu kwezi kwa Gashyantare 2025, David Okebe yari yaratandukanye n’umugore we nyuma y’amakimbirane yo mu rugo, bituma umugore we yahukana ajyana n’abana babo babiri. Icyakora, bivugwa ko David yateguye umugambi mubisha wo kwihorera.

Mu cyumweru gishize, Okebe yasabye umugore we ko abana be basubira iwe kugira ngo bajye kwiga hafi y’aho atuye. Umugore abikoze atabizi ko ari ugusubiza abana mu maboko y’umugizi wa nabi.

Abana bageze kwa se bari kumwe na muramu wabo (mushiki w’umugore wa Okebe), bahabwa imigati yari yarozwe. Nyuma yo kuyirya, bose batatu bapfuye.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko imigati n’icupa byasanzwe aho byakekwagaho kuba byarimo uburozi bica abo bana na muramu we. Inzego z’umutekano zavuze ko hagikomeje iperereza ngo hamenyekane neza ibyo byabaye.

Nyuma y’uko abishe, Okebe yahise yimanika mu mugozi arapfa. Yasize inyandiko isobanura ko yabonaga ubuzima bwe burimo ihungabana n’agahinda, bigatuma afata icyemezo cyo guhitana abo mu muryango we ndetse na we ubwe.

Polisi ya Homa Bay yavuze ko igikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane imvo n’imvano y’aya mahano, by’umwihariko ku buryo uburozi bwabonetse aho abana bari basanzwe bari. Ibisubizo bya nyuma byitezweho gutanga ishusho nyayo y’ibyabaye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nangaa asaba ko Tshisekedi ava ku butegetsi kubera imiyoborere mibi ya RDC
Next Article Umugore yasanganywe imibiri irenga 290 mu isambu ye ahita atabwa muri yombi.
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

PSG ikoze amateka kuri Allianz Arena itsinda Inter Milan ibitego 5-0, yegukana Champions League bwa mbere
May 31, 2025
Musanze: Inzoga y’inkorano yitwa Munanguzi ikomeje kubangamira abaturage
May 31, 2025
Joseph Kabila yahuye n’ubuyobozi bwa AFC/M23, bemeranya gukorera hamwe mu rugendo rwo kugarura amahoro muri DRC
May 31, 2025
Kate Bashabe yihanangirije abamushinja gushyingiranwa n’imbwa ye
May 31, 2025
Umubyeyi wa Rihanna yapfuye
May 31, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Perezida wa Kenya William Ruto arashinjwa gukorana na M23

Uwahoze ari Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yatangaje ko ubuyobozi bwa Perezida William Ruto bwagize uruhare mu makosa ya…

3 Min Read
AMAKURU

Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gicurasi 2025, Nibwo Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo, mu…

2 Min Read
AMAKURU

Abapolisi batanu ba Kenya barashwe baricwa abandi umunani barakomereka mu gitero cy’abarwanyi ba Al-Shabaab 

Abapolisi batanu ba Kenya barashwe baricwa abandi umunani barakomereka mu gitero cy’abarwanyi ba Al-Shabaab mu gace ka Rakei mu ishyamba…

1 Min Read
AMAKURU

Kigali: Ahategerwa za bisi hagiye gushyirwa ibyapa bigaragaza igihe zihagerera mu buryo bwo gufasha abagenzi

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gushyiraho uburyo bushya bwo gufasha abagenzi bategera imodoka za bisi ku tuzu turi ku…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?