Umuraperi Sean John Love Combs wamenyekanye nka Diddy ushinjwa gushimuta abagore, kubaha ibiyobyabwenge no kubahatira gukora imibonano mpuzabitsina, yabihakanye avuga ibyo yakoraga ari ukwishimisha gusa.
Telegraph yatangaje ko uwunganira mu mategeko uyu muraperi, Marc Agnifilo, yavuze ko Diddy w’imyaka 55, mu rukiko azisobanura avuga ko ibirori by’imibonano mpuzabitsina yakoraga bizwi nka “Freak Off”, byari ibisanzwe mu mico y’abitwa ‘swingers’.
Iri jambo rikoreshwa cyane n’abantu bakora imibonano mpuzabitsina bari mu matsinda. Agnifilo yagize ati “Intego y’uregwa ni ukwerekana ko ibyo yakoraga byari ibisanzwe mu buzima bwe mwabyita ’swingers’ cyangwa irindi zina, ariko we yabonaga ko atari bibi.”
Yongeyeho ko n’ubwo Diddy yatekerezaga ko imyitwarire ye isanzwe, abandi bashobora kuba barayifashe ukundi.
Aya magambo yatangajwe nyuma y’uko umucamanza yemeye ko mu rubanza rw’uyu muhanzi hazerekanwa amashusho amugaragaza akubita uwahoze ari umukunzi we, umuririmbyi Cassie Ventura, muri Hoteli ya InterContinental iherereye Century City muri Los Angeles mu 2016.
Aya mashusho yashyizwe hanze bwa mbere muri Gicurasi 2024 na CNN.
Nyuma yo kujya hanze, Diddy yasohoye itangazo asaba imbabazi.Ati “Imyitwarire yanjye muri aya mashusho nta mpamvu n’imwe yayisobanura. Nemeye amakosa nakoze, mbifata nk’ibinteye isoni cyane. Byanteye isoni icyo gihe kandi biracyanteye isoni n’ubu.”
Uyu muraperi yafashwe hashize amezi ane. Gusa, abamwunganira mu mategeko bakomeje kuvuga ko aya mashusho yahinduwe ndetse akihutishwa.Urubanza rwa Diddy ruteganyijwe gutangira ku wa 5 Gicurasi 2025, mu gihe kuva yafatwa yahakanye ibyo aregwa.