Hakorimana Gaspard, umugabo w’imyaka 36 wakoraga akazi k’izamu ahari kubakwa ishuri mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare, yishwe atemwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.
Uyu mugabo wari umurinzi ku Ishuri Mpuzamahanga ryitiriwe Umusamariya (Samaritan International School), yatewe mu ijoro, maze aratabaza agerageza guhunga. Abaturage batuye hafi aho bavuga ko yumvikanye asaba ubufasha avuga ko yatemwe, ariko ageze mu nzira yerekeza iwe, yanegekaye cyane ahita yitaba Imana.
Umwe mu baturage wageze aho byabereye yagize ati: “Yatabaje cyane, ariko yavaga amaraso menshi. Abamusanze yababwiye ko akomeretse bikomeye, ariko ntiyabashije kuvuga ababikoze kuko yahise apfa mu minota mike.”
Bamwe bakeka ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bashobora kuba bari baje kwiba kuri iryo shuri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamduni Twizerimana, yemeje ayo makuru ati: “Ni byo, uyu muturage wari mu kazi ke k’izamu yatemwe n’abantu bataramenyekana, ahita yitaba Imana. Inzego z’umutekano zahise zihagera, iperereza rirakomeje, kandi ababikoze barashakishwa kugira ngo bashyikirizwe ubutabera. Turasaba umuntu wese ufite amakuru yatuma hamenyekana abagize uruhare muri ubu bwicanyi kuyageza ku buyobozi cyangwa kuri Polisi.”
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa. Hakorimana Gaspard asize umugore n’abana bane.