Umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo usuzumwe mu nama y’abadepite iteganyijwe muri Werurwe 2025. Amakuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Congo (ACP).
Depite Claude Misare, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko uturuka mu ishyaka UNC, yasobanuye iby’uyu mushinga agira ati:
“Umushinga w’itegeko rigira imirimo ya gisirikare itegeko washyikirijwe Ibiro bya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko. Uteganya amahugurwa abiri, aho buri cyiciro kizajya kimara igihe kitarenze amezi atandatu.”
Yasobanuye ko muri aya mezi atandatu ya mbere, abazinjira mu gisirikare bazahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu, gukunda igihugu, no kwimakaza indangagaciro na politiki ya Repubulika. Bazigishwa amateka y’Igisirikare cya Congo, imitekerereze ya gisirikare, n’imyitwarire ikwiye umusirikare. Nyuma y’icyo cyiciro, hazakurikira amahugurwa ya gisirikare nyir’izina, azamara amezi atatu.
Uyu mudepite wo muri Uvira yavuze ko uyu mushinga ari umwe mu ngamba Leta ya Congo iri gushyiraho kugira ngo abaturage bagire uruhare mu kwirindira umutekano w’igihugu. Yasoje avuga ati:
“Ntekereza ko abasore bose b’Abanyekongo bafite imyaka hagati ya 25 na 30, nibamara guhabwa ubumenyi bwa gisirikare, u Rwanda rutazongera kudutera ubwoba cyangwa kwigarurira uduce tumwe na tumwe tw’ubutaka bwacu.”