Umusirikare w’u Rwanda, Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro, yarangije amasomo ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse aza mu batsinze by’indashyikirwa.
Amakuru yashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda agaragaza ko Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro yari amaze igihe yiga muri US Coast Guard Academy, ishuri rya gisirikare riherereye i Connecticut.
Ubwo iri shuri ryatangaga impamyabumenyi ku nshuro ya 144, Sous-Lieutenant Janet Uwamahoro ni umwe mu banyeshuri batsinze neza kuko yabonye ‘Grande distinction’.
Yize ibijyanye no gusesengura amakuru no gukora ubushakashatsi bugenderwaho mu gutegura igikorwa cya gisirikare (Operations Research and Data Analytics).
Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku ruhande rw’u Rwanda witabiriwe n’Umujyanama mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni, Col Deo Mutabazi.



