igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu yafashwe mpiri na Twirwaneho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu yafashwe mpiri na Twirwaneho
AMAKURU

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu yafashwe mpiri na Twirwaneho

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 2, 2025 9:19 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, yafatiwe mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho igihugu cye cyohereje ingabo zo gufasha FARDC mu ntambara ihanganyemo n’ihuriro ry’imitwe irimo M23 na Twirwaneho.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Soldat du 1ère Classe Nkurunziza Goreth yafatiwe ku rugamba ingabo z’u Burundi zari zihanganyemo na Twirwaneho.

Amakuru avuga ko u Burundi bumaze iminsi bwarohereje mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo amagana y’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe ubutasi bwa gisirikare (G2) ndetse n’abo mu mutwe w’abakomando (l’Unité des Opérations Spéciales, UOS), mu rwego rwo guhangana n’uriya mutwe urengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’indi irimo RED-Tabara bakorana.

Imyirondoro ya Nkurunziza wavukiye mu ntara ya Karusi mu myaka 26 ishize, yerekana ko abarizwa muri G2.

Iyi nkumi yemereye umwe mu miyoboro ya YouTube ko yafashwe nyuma y’ibitero bagenzi be bafatanyije na FARDC cyo kimwe na FDLR bari bagabye ahitwa Rugezi, hafi yo mu Minembwe.

Yavuze ko yafashwe mpiri ubwo yarimo yirukanka agerageza guhunga imirwano.

Yavuze kandi ko imirwano we na bagenzi be barimo yari iyobowe na Jenerali witwa Hamada [Habimana] (asanzwe ari umuyobozi w’inyeshyamba za MRCD/FLN zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda), n’ubwo atigeze amubona.

Umwe mu basirikare b’u Burundi waganiriye n’impirimbanyi Pacifique Nininahazwe yemeje ko Nkurunziza asanzwe ari intasi y’u Burundi, ati: “Uriya mukobwa w’umusirikare ndamuzi neza. Ni byo avuka i Karusi.”

Yakomeje agira ati: “Amakuru y’ukuri ni uko ari umusirikare w’u Burundi. Afite ipeti rya 1ère Classe (1CI). Yavutse mu mwaka wa 1999, avukira muri Komine Buhiga. Nkurunziza Goreth yize mu ishuri ryigisha ubutasi bwa gisirikare rizwi nka EMR, amaze kurirangizamo yahise ajyanwa gukorera ubutasi bwa gisirikare (G2) i Bujumbura.”

Umwarimu wigishije uriya musirikarekazi ku ishuri ryitwa ECOFO riherereye muri Komine Bugenyizi na we yahamije ko amuzi, anavuga ko anasanzwe ari imfubyi.

Leta y’u Burundi yemera ko ifite abasirikare babarirwa mu 10,000 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bihe byashize ubwo bamwe mu basirikare b’iki gihugu bafatirwaga mu mirwano bari bahanganyemo na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, abategetsi barimo na Perezida Evariste Ndayishimiye babihakanye babita abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye muri Syria
Next Article Ibisasu bya rutura biturutse mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF) byibasiye ingoro ya Perezida wa Sudani
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Hamas igiye kurekura imbohe y’Umunyamerika wa nyuma mu bafatiwe muri Israheli

Umutwe wa Hamas watangaje ko ugiye kurekura imbohe y’umunya-Israel ariko ifite ubwenegihugu bwa Amerika hagamijwe kwerekana ubushake mu gushakira amahoro…

1 Min Read
AMAKURU

Umuherwe ukomeye cyane Barry Diller yatangaje ko ari umutinganyi ku myaka 83 y’amavuko

Barry Diller, umwe mu baherwe bakomeye ku isi, yatangaje ku mugaragaro ko ari umutinganyi, nyuma y’imyaka 24 arushinganye n’umunyamideli w’icyamamare…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

EUROPA LEAGUE: Manchester United igeze ku mukino wa nyuma inanyagiye Athletic Club

Umukino wo kwishyura muri ½ cya Uefa Europa League ikipe ya Manchester united itsinze inyagira Ikipe ya Athletic Club de…

2 Min Read
AMAKURU

Inkuru y’akababaro, Niyo Bosco yapfushije Se umubyara

Umuhanzi Niyo Bosco kuri ubu yabuze se umubyara witabye Imana kuri uyu wa 23 Mata 2025. Abinyujije ku mbiga  nkoranyambaga…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?