Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwandikiye Umutoza Mukuru, El Hadji Malick Wade, nyuma yo kumushinja imyitwarire mibi irimo no guta akazi akagenda adasabye uruhushya.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, ni bwo Kiyovu Sports yandikiye uyu mutoza imumenyesha ko imuhagaritse mu kazi.
Mbere y’uko Kiyovu Sports ikina umukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda, Wade yabanje kuvuga ko ari hafi kwirukanwa mu nzu kubera kutishyura, bigendanye n’uko ikipe yari imubereyemo imyenda.
Icyo gihe yahise ahagarika imyitozo mu gihe cy’iminsi ibiri, ariko atoza iyi kipe ku mukino w’Amagaju FC ndetse anatsindwa ibitego 2-0. Yahise ahabwa ibaruwa imuhagarika igihe kitazwi.
Ni ibaruwa igira iti “Kuko utigeze utanga ubusobanuro wasabwe mu buryo bw’ubwumvikane, uhawe ibihano kandi twizera ko uzabyemera mu rwego rwo gukemura ibibazo mu bwumvikane. Uhagaritswe ku gutoza ikipe, kandi icyemezo kigatangira gushyirwa mu bikorwa aka kanya.”
Uyu Munya-Mauritania, ashinja Kiyovu Sports ko itamwishyuye imishahara ye ndetse akaba asaba ko yakwishyurwa. Bivugwa ko mu gihe atakwishyurwa mu bwumvikane, azahita ajya mu mategeko.
Wade yafashije Urucaca bikomeye by’umwihariko mu mikino yo kwishyura, kuko yayifashije kuva mu makipe ahanganye no kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri.
Kiyovu Sports iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 37, iri gutegura umukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda ugomba kuyihuza na Bugesera FC, tariki ya 29 Gicurasi 2025.