Rayon Sport ihagaritse umutoza wayo mukuru Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho na Mazimpaka Andre usanzwe atoza abazamu bitwe n’umusaruro mubi batanze
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bwatangaje ko bubaye buhagaritse umutoza wayo mukuru Robertinho na Mazimpaka André, bombi bashinjwa uruhare runini mu gusubira inyuma ku iyi kipe. Ni nyuma y’uko iyi ekipe itabashije kwitwara neza mu mikino iheruka aho yatsinzemo imikino 3/10 yaherukaga ibintu byatumye batakaza umwanya wa mbere aho bawusimbuweho n’ikipe ya APR FC.
Mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’iyi kipe batangaje ko umutoza mukuru Robertinho yahagaritswe kubera impamvu z’uburwayi mu gihe batangaje ko umutoza w’abazamu we yahagaritswe bijyanye n’imyitwarire idahwitse.

Icyemezo gifashwe mu gihe kuri uyu wa Mbere yerekeza mu Karere ka Huye gukina umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro aho ihura na Mukura VS ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2025. Rwaka Claude uheruka kugirwa Umutoza Wungirije, avuye mu Ikipe y’Abagore yatozaga ni we uzatoza imikino isigaye mu gihe ubuyobozi bugishaka igisubizo kirambye.
Kugeza ubu nyuma y’imikino 23 imaze gukinwa muri Shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 47, irushwa inota rimwe na APR FC ya mbere. Kimwe mu byababaje cyane abakunzi b’iyi kipe muri uyu mwaka w’imikono.