Umuyobozi ushinzwe umutekano ku kibuga mu Ishyirahamwe rya ruhago ku isi “FIFA” Bwana Bonnie Mugabe yagaragaje ko atishimiye imyitwarire y’abafana ba Marine FC Ku mukino wahuje iyi kipe na Rayon Sports ukarangira banganyije ibitego bibiri kuri bibiri (2-2).

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 05 Mata 2025, kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu , abafana b’ikipe y’igisirikare kirwanira mu mazi bari benshi ku mukino, bambaye impuzankano yabo , ndetse bamwe bari n’ibikoresho byabo.
Icyateye ururondogoro abakoresha imbugankoranyambaga ni ukuntu bazengurukaga uruzitiro rw’ikibuga bagenda baririmba, nyuma y’umukino abafana bamwe ndetse n’abakunzi ba ruhago muri rusange bagaragaje ko batishimiye ibyabaye mu mifanire y’abafana ba Marine FC.
Bonie Mugabe ushinzwe umutekano ku kibuga muri ‘FIFA’ yavuze ko FERWAFA n’abafatanyabikorwa bayo bagomba gushyira mu bikorwa ubumenyi bafite ndetse banahawe mu mahugurwa atandukanye mu kwirinda ibintu nk’ibi.
Yagize Ati “Inama yoroshye Kandi itagoye , mureke dukore uko ibintu bikorwa (Abafatanyabikorwa ba FERWAFA mu by’umutekano barimo polisi, abashinzwe umutekano ku kibuga, na Komisiyo ishinzwe umutekano muri FERWAFA), bahawe binyuze mu mahugurwa ya CAF ajyanye n’umutekano kuri sitade mu 2024. Ndabizi twabishobora mu gihe abafatanyabikorwa bireba bashaka kubikora, bitari ibyo ibyabaye uyu munsi i Rubavu ntibyari kuba.”