Laurent Nuñez,Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Paris, yatangaje ko agiye gutegeka ko igitaramo cy’Umunye-Congo, Maître Gims, cyari giteganyijwe kubera mu Bufaransa ku wa 7 Mata 2025, gisubikwa kuko cyabangamira ituze rya rubanda.
Ni igitaramo cyafatwaga nk’ikigamije gupfobya Jenoside kuko abagiteguye bagishyize ku munsi u Rwanda ruzatangiriraho ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 jenocide yakorewe abatutsi mu 1994. ibi kandi bihuzwa n’uko cyateguwe kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana bagizweho ingaruka n’intambara mu burasirazuba bwa RDC.
Abagiteguye basobanuye ko iyi nkunga izashyikirizwa ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abana, UNICEF, kugira ngo bayigeze ku bo yagenewe.
Ni mu gihe UNICEF, ishami ry’u Bufaransa, yagaragaje ko itazakira iyi nkunga mu gihe iki gitaramo cyaba tariki ya 7 Mata, yongeraho ko Inteko Rusange ya Loni yahariye uyu munsi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhanzi Maître Gims
Umuhanzi Maître Gims amazina ye nyakuri ni Gandhi Alimasi Djuna ni umunyekongo wavukiye i Kinshasa akurira mu gihugu cy’ubufaransa akaba ari na ho atuye ubu, akaba afite imyaka age 38 y’amavuko