Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi, SSP Karagire Gaston, yagaragaje ko magendu n’ubujura ari byo biyoboye urutonde rw’ibyaha 10 bikorwa cyane muri aka karere, asaba abaturage gusubira ku muco wo gutangira amakuru ku gihe.
Yabikomojeho mu kiganiro ku ishusho y’umutekano mu Karere ka Rusizi yatangiye mu nama mpuzabikorwa yabaye ku wa 30 Gicurasi 2025.
SSP Karagire yavuze ko kuva muri Mutarama 2025 kugera muri Gicurasi 2025 mu Karere ka Rusizi hagaragaye ibyaha 571, hafatwa abantu 637.
Mu byaha 10 byagaragaye ku bwinshi muri aka karere mu mezi atanu ya mbere ya 2025 harimo magendu aho hatanzwe ibirego 212, ubujura hatangwa ibirego 153, gukubita no gukomeretsa haboneka ibirego 113, gusambanya abana hatangwa ibirego 28, kwambuka umupaka binyuranyije n’amategeko haboneka ibirego 27.
Mu bindi byaha byagaragaye harimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwabonetsemo ibirego 17, ingengabitekerezo ya Jenoside yatanzweho ibirego 14, kwangiza ibikorwaremezo haboneka ibirego 10, amakimbirane yo mu ngo ibirego ibirego umunani, mu gihe hatanzwe ibirego bitatu by’ubwicanyi.
SSP Karagire yavuze ko ibyaha bya magendu byiganje mu mirenge ikora ku mupaka, agaragaza ko ikibabaje ari uko iki cyaha abaturage baho bacyoroshya bakagifata nk’ubushabitsi busanzwe.
Ati “Icyaha cy’ubujura kiri kugaragara no mu mirenge y’icyaro, by’umwihariko ubujura bw’amatungo kikaba gitizwa umurindi n’uko raporo zacyo zipfukiranirwa mu kagari, wabaza gitifu ugasanga ntabwo byamugezeho”.
SSP Karagire yasabye abaturage n’abayobozi b’inzego zegereye abaturage kujya batanga amakuru kare kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba ndetse n’ibyamaze kuba hatangwe ubutabera bukwiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yasabye abayobozi b’imidugudu kongera gushyira imbaraga mu ikayi y’umudugudu.
Ati “Kutamenya amakuru y’abantu binjiye mu mudugudu nabyo biri mu bihungabanya umutekano”.