Muri Kenya, mu gace kitwa Tans Nzoia, umuryango watunguwe no kubona umwana wabo w’imyaka 10 witwa John Wanjala, agarutse ari muzima nyuma y’uko yari amaze igihe kirenga umwaka yaraburiwe irengero, ndetse bakaba barashyinguye umurambo bazi ko ari uwe.
Uwo mwana ngo yari yarabuze guhera muri Mutarama 2024, nyuma aza kuboneka ari muzima, mu gihe hari hashize amezi macyeya bashyinguye umurambo byatekerezwaga ko ari uwe.Ikinyamakuru Tuko cyandikirwa aho Kenya, cyatangaje ko mu kiganiro cyagiranye n’ababyeyi b’uwo mwana wari warabuze, ari bo Benson na Susan Wanjala, bavuze ko umwana wabo akimara kubura, batanze amatangazo kuri polisi ko babuze umuntu, ariko ibikorwa byo gushakisha byinshi byakozwe ngo nta musaruro byatanze.
Nyuma yo kunanirwa babona uwo mwana wabo atakibonetse, bicaye mu rugo baraheba, ariko hashize amezi abiri bahagaritse ibyo bikorwa byo gushakisha, bumvise inkuru y’umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka 10, wabonetse mu mugezi wa Nzoia, ariko uboneka waramaze kubora no kwangizwa n’amazi cyane, ku buryo byari bigoye kumenya niba ari umwana wabo koko cyangwa se niba ari undi.
Nyuma umuryango wiyemeza kujya kureba uwo murambo aho wari washyizwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kitale, abagize umuryango benshi bemeza ko ari uwa John Wanjala, ariko nyina we ngo yakomeje kwigiramo gushidikanya.
Uwo mubyeyi yagize ati “Kuva ngikubita amaso uwo murambo, hari ikintu numvaga mu mutima kimbwira ko atari uw’umwana wanjye John.
No mu gihe twari tugeze ku buruhukiro bw’ibitaro, umutima wambwiraga ko umwana wanjye akiriho kandi ari muzima.
Abandi bavandimwe banjye bo bahamyaga rwose ko uwo murambo ari uw’umwana wanjye”.Atitaye kuri uko gushidikanye k’umugore we, Benson Wanjala, yafashe icyemezo nk’umugabo, yiyemeza gufata uwo murambo wari waraboze bajya kuwushyingura muri Kamena 2024.Benson Wanjala yagize ati “Nubwo umugore wanjye yari yabyanze, narihanganye turashyingura kuko umubabaro wari mwinshi kuri twe”.
Na nyuma yo gushyingura uwo murambo, Susan we ngo yanze gukurayo agatima burundu, kuko ngo yajya yumva umwana we azamubona kandi ari muzima, icyo kintu kigahora kiza mu mutima we.
Tariki 22 Mata 2025, nibwo ikigo cy’abana b’imfubyi cya ‘Precious Kids’ giherereye ahitwa Kiminini, cyamenyesheje abayobozi b’ahitwa Bonde-Trans Nzoia, kuko uwo mwana ngo yari yavuze ko ari ho akomoka.Umuryango wa Wanjala, wahise umenyeshwa ayo makuru batangira gukurikirana. Nyina w’uwo mwana ngo yavugije induru nyinshi abonye ifoto y’umwana we iturutse muri icyo kigo cy’imfubyi, yemeza ko ari umwana we koko.
Ako kanya umuryango wahise ujya kumuzana, bamujyana mu rugo babona ngo ameze nk’uko umwana w’ikirara wo muri Bibiliya, nk’uko byavuzwe na nyina warimo arira kubera ibyishimo.
Gusa, uwo muryango wahise usaba urukiko kongera gutaburura wa murambo bari barashyinguye bibeshya ko ari uw’umwana wabo, kugira ngo uzakorerwe ibizamini by’isuzuma bya DNA.