igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umwanditsi w’ibitabo Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umwanditsi w’ibitabo Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye
AMAKURUMU MAHANGA

Umwanditsi w’ibitabo Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 28, 2025 10:30 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umwanditsi w’Umunya-Kenya wubatse izina ku ruhando mpuzamahanga, Ngũgĩ wa Thiong’o, yapfuye kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Gicurasi 2025, afite imyaka 87.

Ni amakuru yatangajwe n’umukobwa we, Wanjiku Wa Ngugi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, avuga ko andi makuru atangazwa neza n’umuvugizi w’umuryango wabo, Nducu Wa Ngugi.

Yagize ati “Tubabajwe cyane no kubabikira urupfu rwa data, Ngũgĩ wa Thiong’o, kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, tariki 28 Gicurasi 2025. Yabayeho ubuzima bwuzuye, yarwanye intambara nziza. Nk’uko cyari icyifuzo cye cya nyuma, reka twizihize ubuzima bwe n’ibyo yakoze. Mu byishimo n’agahinda. Dutewe ishema!”

Ngũgĩ wa Thiong’o ni umwe mu banditsi bakomeye cyane umugabane wa Afurika wagize. Azwi cyane kubera ubuvanganzo bwe bwibanda ku kwamagana ubukoloni, gushishikariza Abanyafurika gukoresha indimi zabo no gutanga isura nyayo y’ibibazo Afurika yahuye na byo mu mateka yayo.

Ngũgĩ, yavutse ku wa 5 Mutarama 1938 mu gace ka Kamiriithu mu Ntara ya Kiambu muri Kenya, yabaye ikirangirire binyuze mu bitabo bye byagiye bisohoka kuva mu myaka ya 1960.

Yakuriye muri Kenya mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza, ibintu byagize uruhare rukomeye ku bitekerezo bye n’uburyo yagiye yandika. Yize muri Kaminuza ya Makerere i Kampala muri Uganda, mbere yo gukomereza muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza.

Mu 1964, yasohoye igitabo cye cya mbere yise “Weep Not, Child”, cyabaye igitabo cya mbere cyanditswe n’Umuntu wo muri Afurika y’Iburasirazuba mu Cyongereza kikajya ahabona. Icyo gitabo, kimwe n’ibindi nka “The River Between (1965)”, “A Grain of Wheat (1967)” na “Petals of Blood (1977)”, byatumye agira izina rikomeye mu banditsi ba Afurika baharanira impinduka.

Mu 1977, yanditse igitabo kirimo umukino cya “Ngaahika Ndeenda” (I Will Marry When I Want) gifatanyije na Ngũgĩ wa Mirii, cyavugaga ku burenganzira bwa rubanda n’akarengane. Icyo gitabo cyatumye afungwa umwaka wose nta rubanza, aho yari mu buroko ni ho yandikiye icyo yise “Devil on the Cross”.

Icyo gihe ni na bwo yafashe umwanzuro wo gusezera burundu ku kwandika mu Cyongereza, atangira kwandika mu rurimi rw’Iki-Kikuyu, nk’uburyo bwo guharanira ubusugire bw’umuco n’indangagaciro z’Abanyafurika.

Ngũgĩ yabayeho mu buhungiro mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomeje kwigisha muri za kaminuza zitandukanye nka Yale na University of California, Irvine.

Yanditse ibitabo byinshi by’ubusesenguzi birimo “Decolonising the Mind (1986)”, agira uruhare rukomeye mu gushishikariza abanyafurika gutekereza ku bwigenge bwabo mu buryo burambye.

Nubwo agiye ataratsindira igihembo cya Nobel mu buvanganzo, yari amaze igihe kirekire ari ku rutonde rw’abahabwa amahirwe yo kucyegukana, ndetse akaba amaze kubona ibihembo mpuzamahanga birenze kimwe kubera uruhare rwe mu guteza imbere ubuvanganzo bw’Afurika.

Ngugi yari acyandika kandi atanga ibiganiro mpuzamahanga, ndetse yafatwaga nk’umwe mu banditsi bafite ijwi rikomeye mu guharanira Afurika yisanzuye, yihesha agaciro binyuze mu ndimi zayo, umuco wayo n’amateka yayo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa Sena y’u Rwanda asanga ibiganiro ari wo muti w’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC
Next Article Muhazi FC yamanutse mu kiciro cya kabiri nyuma yo kunyagirwa n’Amagaju
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Israel yashimye umubano wihariye ifitanye n’u Rwanda, ishimangira ubushake bwo gukomeza gufatanya mu nzego z’iterambere
May 29, 2025
Perezida Kagame na Alain Berset baganiriye ku bufatanye bushya hagati y’u Rwanda n’u Burayi
May 29, 2025
U Rwanda rwongeye gutanga inkunga yo gufasha abari mu kaga muri Gaza
May 29, 2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania mu nama igamije gushimangira umutekano ku mipaka ihuriweho
May 29, 2025
Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
May 29, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Burundi: Abagenzi ntago bari kwambuka ku mupaka kubera pasiporo ziriho kashe ya M23

Abanyagihugu benshi bo mu Burundi bamaze iminsi baraheze ku mupaka wa Kobero, mu Ntara ya Muyinga (mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Paul Kagame niwe ntinya gusa hano ku isi

Umugaba mukuru w'igisirikare cya Uganda UPDF akaba n'umuhungu wa perezida Yoweri Kaguta Museveni, General Muhoozi Kainerugaba abinyujije kuri X yagaragaje…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

LALIGA: Real Madrid na Barcelona Gutakaza bizanye indi mibare

Ku munsi wa 30 wa Shmpiona ya Espaine, amakipe ahanganiye umwanya mbere Real Madrid na Barcelona habuze n'imwe yegukana amanota…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Dore intwaro karahabutaka ituma ibihugu byo mu Burayi bitinya Uburusiya

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2025, Uburusiya bwizihizaga imyaka 80 butsinze Abanazi bari bayobowe na Adolphe Hitileri wari wateye icyitwaga…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?