Uruganda rwa Apple rugiye gucibwa akayabo ruzira kwamamaza ubutinganyi

Urukiko rwa Moscow rwakiriye ikirego kirega Apple kwamamaza ibyerekeye umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina ibishobora gutuma rucibwa akayabo

Urukiko rwa Tagansky ruherereye mu murwa mukuru w’u Burusiya, Moscow, rwakiriye ku wa 23 Mata 2025 ikirego cyatanzwe n’ikigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, Roskomnadzor, kirega sosiyete ya Apple.

Iki kirego gishingiye ku mashusho yamamaza ibikorwa byo kwizihiza ukwezi kw’abaryamana bahuje ibitsina (Pride Month), yashyizwe kuri ‘App Store’. Buri mwaka, uku kwezi kwizihizwa muri Kamena. Abategetsi b’u Burusiya bashinja Apple kwamamaza ibyerekeye imibanire idasanzwe ishingiye ku gitsina itajyanye n’iy’abagabo n’abagore, ibyiyumvo by’abaryamana bahuje ibitsina, kwihinduza igitsina, n’ibindi bifitanye isano n’ibyo, mu buryo bushobora kugerwaho n’abana.

Amategeko y’u Burusiya abuza kwamamaza bene ibyo bikorwa, haba mu ruhame cyangwa binyuze mu ikoranabuhanga. Uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa ihazabu ya miliyoni enye z’ama-Rubles, cyangwa se ibikorwa bye bikaba bihagarikwa mu gihe cy’amezi atatu.

Nubwo itariki y’uru rubanza itaratangazwa, si ubwa mbere Apple ishinjwe kutubahiriza amategeko y’u Burusiya. Mu kwezi kwa Mutarama 2024, yaciwe ibihumbi 800 by’ama-Rubles nyuma yo kwanga gukura mu bubiko bwa porogaramu ya ‘Apple Books’ igitabo cya Adolf Hitler Mein Kampf, gifatwa n’u Burusiya nk’ikintu gishishikariza ivangura n’ingengabitekerezo y’iterabwoba.

U Burusiya bufata abaryamana bahuje ibitsina nk’abagize imitwe y’iterabwoba. Kuva mu 2013, bwashyizeho amategeko abuza kwamamaza amakuru yerekeye imibanire nk’iyo aho abana bayabasha kugera. Mu 2022, ubwo bwatoye itegeko rirushijeho gukaza ibihano no ku bantu bakuru, ribuza burundu kwamamaza ibyo bikorwa.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version