igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Urugendo rwa Turahirwa Moses: Uko yavuye i Nyamasheke akazavamo umudozi w’imideli wa mbere mu Rwanda, washinze inzu ya Moshions
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Urugendo rwa Turahirwa Moses: Uko yavuye i Nyamasheke akazavamo umudozi w’imideli wa mbere mu Rwanda, washinze inzu ya Moshions
AMAKURU

Urugendo rwa Turahirwa Moses: Uko yavuye i Nyamasheke akazavamo umudozi w’imideli wa mbere mu Rwanda, washinze inzu ya Moshions

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 6, 2025 11:59 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Turahirwa Moses ni umwe mu rubyiruko rwaranzwe n’ishyaka n’indoto yo gutera imbere mu buhanga no guhanga udushya binyuze mu mideli. Uyu musore wavukiye mu cyaro cya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke, yagiye yihangira inzira igoye kugeza abaye umwe mu bantu bazwi cyane mu buhanga bwo guhanga imyenda mu Rwanda no mu karere. Ni na we washinze inzu y’imideli ya Moshions, izwi cyane mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) mu myambaro y’akarango k’umuco.

Turahirwa Moses yavutse mu 1991 avukira i Kibogora, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba. Ni umwana wa kane mu muryango w’abana batanu. Mu cyaro cy’iwabo ni ho yakuriye, ni na ho yize amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye, kugeza asoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu 2011.

Mu mwaka wakurikiyeho, ni ukuvuga mu 2012, yinjiye muri IPRC Kigali, aho yize ubwubatsi bw’amazi n’isuku (Water and Sanitation Technology). Yarangije amasomo ye muri 2015, ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1).

Nubwo yize iby’ubwubatsi, Moses yari afite urukundo rukomeye ku bijyanye no guhanga imideli kuva akiri muto. Yarerewe mu muryango wari usanzwe uzi ubudozi, kuko nyina umubyara yari umudozi, bityo akurana impano yo gukunda imyambaro n’imideri.

Ubwo yari mu mashuri ya kaminuza, mu 2014, yegukanye ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda (Mister Rwanda), bimuhesha guhagararira igihugu mu marushanwa ya Rudasumbwa ku rwego rwa Afurika, aho yabaye igisonga cya kabiri.

Mu mwaka wa 2015, amaze kurangiza kaminuza, yagerageje gushaka imirimo ishingiye ku byo yize ariko ntiyayibona mu buryo buhoraho. Yaje gufata icyemezo gikomeye cyo kwiyegurira ibyo yakundaga kuva akiri muto: guhanga imideli. Ni bwo yashinze inzu y’imideli ayita Moshions, yatangiye afite umukozi umwe gusa.

Imyambaro ya mbere ya Moshions yagaragaye ku mugaragaro mu birori byo kwerekana imideli bya Kigali Fashion Week mu 2015, igatangira gutangarirwa na benshi.

Urugendo rwe mu myambaro rwamufunguriye amarembo yo kwiga kurushaho. Mu 2021, yasoje icyiciro cya Masters mu guhanga imideli yigiye muri Polimoda Fashion School iri muri Florence mu Butaliyani, ishuri rikomeye ku rwego mpuzamahanga mu myigishirize y’imideri.

Imyambaro ya Moshions yakomeje kwamamara mu bihugu bitandukanye nka Nigeria, Afurika y’Epfo, Namibia ndetse n’Ubutaliyani. Moshions yaje no kwandikishwa ku mugaragaro mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Turahirwa Moses amaze kugira byinshi ageraho, binyuze mu mbaraga no kwihangana. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo:

  • 2019: Moshions yegukanye igihembo muri RDB Business Excellence Awards nk’ikigo cyateje imbere ibikorerwa mu Rwanda.
  • 2021: Imbuto Foundation yamushimiye nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa rwitwaye neza muri uwo mwaka.
  • Yakiriye n’ibindi bihembo n’impamyabushobozi zitandukanye biturutse mu mishinga n’ibikorwa yagiye ashyira mu bikorwa.

Nubwo afite amateka y’intangarugero mu myuga y’imideri, Turahirwa yahuye n’ibibazo by’amategeko. Mu 2023, RIB yamufunze akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge. Icyo gihe, ku wa 15 Kamena 2023, urukiko rwanzuye ko atafatwa nk’ugomba gukurikiranwa afunzwe, ategekwa gukurikirwanwa ari hanze.

Nyuma y’umwaka umwe, ku wa 22 Mata 2025, RIB yongeye kumuta muri yombi, kuri ubu akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, akaba yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku wa 6 Gicurasi 2025 kugira ngo yisobanure ku byaha ubushinjacyaha bumurega.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Imirwano yubuye hagati ya M23 na Wazalendo muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru
Next Article Rubavu: Inkongi y’umuriro yafashe inyubako irashya yose
1 Comment
  • agen108 login says:
    May 6, 2025 at 2:01 pm

    Hi there would you mind letting me know which webhost you’re utilizing?

    I’ve loaded your blog in 3 different internet browsers and I must say this blog loads a lot faster then most.
    Can you suggest a good web hosting provider at
    a reasonable price? Cheers, I appreciate it!

    Reply

Leave a Reply to agen108 login Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umukobwa mugahinda kenshi cyane yasabye umuyobozi w’intara ko yamufasha akarongorwa
May 18, 2025
Umuvugizi wa Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanganga y’u Burusiya yavuze ko mu gihe Ukraine izaba yimye amatwi abo muri OTAN intambara izahita irangira
May 18, 2025
Papa Léon XIV yimitswe ku mugaragaro
May 18, 2025
Umubyeyi yajyanye inkoko esheshatu ashaka kwishyura amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri
May 18, 2025
Mexique: Ubwato bwa gisirikare bwakoze impanuka yahitanye 2 abandi 19 barakomereka
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Amerika na Iran bicaye ku meza y’ibiganiro nyuma y’imyaka 45 barebana ay’ingwe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, nyuma y’imyaka 45 y’umubano mubi ushingiye kuri politiki ya dipolomasi, bongeye kwicarana ku…

2 Min Read
AMAKURU

Kigali: Umugabo akurikiranyweho kuriganya arenga miliyoni 140 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye umugabo ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye bishingiye ku bigo by’ubucuruzi afite nka rwiyemezamirimo byatumye abantu bamwizera ngo…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Itora rya 1 ryasize Papa mushya atabonetse

Amatora y'Umushumba mushya wa Kiliziya Gatolika ku Isi, usimbura Papa Francis, yabaye kuri uyu wa Gatatu, Taliki 07 Gicurasi, asize…

1 Min Read
AMAKURU

Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine

Ku nshuro ya mbere Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine. Igisirikare cya…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?