Joseph Kabila wabaye Perezida wa RDC yasatswe n’Abasirikare bo mu rwego rw’ubutasi b’iki gihugu mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Kinshasa.
Adam Shemisi usanzwe ari Umuvugizi w’umuryango wa Kabila, yasobanuye ko aba abasatse uru rugo bahageze mu masaha y’igitondo cyo ku wa 15 Mata 2025.
Yagize ati “Abagabo bambaye impuzankano y’igisirikare cya RDC baje nta nyandiko yemewe n’amategeko ibemerera gusaka, bahungabanya umutekano w’ababa muri uru rugo. Umuryango wa Kabila wamaganye ibi bikorwa byo gushyirwa gitugu ndetse no kuba babikoze ntakintu na kimwe kibibemerera.”
Uru rugo ruri mugace mu gace ka Limete karimo icyanya cy’inganda, bakihagera habayeho ubwumviakane buke n’abarubamo, ubwo babakaga ikibemerera gusaka uru rugo bakakibura.
Abaje gusaka bavugaga ko imodoka ebyiri za Jeep Defender ziparitse muri urugo biri mu bimenyetso by’uko bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’inzego za Leta, gusa bo bababwira ko ibikorwa bya gisivili aribyo zikoreshwamo gusa.
Shemisi yavuze kandi ko baherutse aba basirikare babanje guta muri yombi umubaruramari wo muri uru rugo, nyuma baza kumurekura.
Joseph Kabila amaze igihe yibasiwe n’Ubutegetsi bwa RDC aho ashinjwa gukorana n’ihuriro AFC/M23.
Kuri ubu Joseph Kabila Uri muri Zimbabwe ah yahungiye, Muri Werurwe 2025, yatangaje ko ntaho ahuriye na AFC/M23, avuga ko iyo aba akorana na yo, Ibintu biba ari bibi kuurasha uko biri ubu muri iyi Ntambara
Joseph Kabila yabaye perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019.