Urukiko rukuru muri USA rwahagarutse perezida Trump ku gikorwa yari yiyemeje

Urukiko rwo muri leta zunze ubumwe z’Amerika rwa hagaritse by’agateganyo icywemezo Perezida w’iki gihugu yari aherutse gufatira abimukira

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwamenyesheje ko Leta itemerewe kwirukana abimukira bafunzwe n’urwego rw’abinjira n’abasohoka kugeza igihe hazasohokera undi mwanzuro. Ibi byemejwe ku itariki ya 17 Mata 2025, ubwo abanyamategeko b’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bari bashyikirije urukiko ikirego basaba ko habaho ingamba zihuse nyuma yo kubona ko abimukira bari barinzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu muryango wagaragaje ko Leta ya Amerika yifashisha itegeko ryo mu mwaka wa 1798 ryo kwirukana abimukira, ryagenewe gusa ibihe by’intambara. Wanenze ko abimukira bari mu gihirahiro kuko batari bahawe amahirwe yo kwisobanura.

Nubwo kugeza ubu ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) bitaratangaza icyemezo cy’urukiko, hari impungenge ko Donald Trump ashobora kutubahiriza ibyo urukiko rwategetse. Mu gihe yari atorewe kuyobora igihugu, Trump yijeje ko azakoresha iri tegeko ryo mu 1798 mu kwirukana abimukira batemewe mu buryo bw’amategeko, avuga ko abenshi muri bo bahungabanya umutekano w’igihugu.

Trump yakomeje avuga ko abimukira baturutse muri Venezuela bashyira mu kaga umutekano w’igihugu, kuko baturuka mu gatsiko k’abagizi ba nabi, “Tren de Aragua”. Ku wa 17 Mata 2025, yavuze ko aba bimukira bakoze ibyaha bikomeye, birimo ubwicanyi, ndetse ko bamwe mu boherejwe muri Amerika ari abari bamaze gusohoka mu magereza muri Venezuela.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version