Urukiko rwo muri Tunisie rwakatiye umushoramari gufungwa imyaka 66

Umusoramari Kamel Eltaief, utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umushoramari hamwe na bagenzi be b’Abanyapolitiki, abashoramari ndetse n’abanyamategeko bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi,baktiwe igifungo kirimo icy’imyaka 66 ubwo bahamwaga  n’ibyaha byo gutegura umugambi wo guhungabanya umutekano no kuba mu mutwe w’iterabwoba muri iki gihugu.

Ni abanyapolitiki bakatiwe Taliki 19 Mata 2025, maze basabirwa ibihano biri hagati y’imyaka 13 na 66 mu buroko.

Imwe mu miryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Tunisie yatangaje ko uru rubanza rutaciye mu mucyo ahubwo ibi biri gukorwa hagamijwe gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kais Saied. Kuri ubu uyoboye Tunisie

Ni ni ikirego kiregwamo abantu 40, gusa abenshi baburanishijwe badahari kuko bahunze igihugu.

Bose bashinjwa gutegura umugambi wo guhungabanya umutekano, no kuba mu mutwe w’iterabwoba

Umushoramari Kamel Jendoubi wahoze ari minisitiri, yaburanishijwe nawe ari hanze y’igihugu maze abwi ibiro ntaramakuru by;abafaransa AFP ko imyanzuro y’urubanza atari urukiko rwayifatiye ubwarwo ahubwo ko ari  imyanzuro yafashwe ari iya politiki.

Yabwiye AFP ati “Ibi si umwanzuro w’urukiko ahubwo ni uwa politiki washyizwe mu bikorwa n’abacamanza hashingiwe ku ibwiriza bahawe.”

Ubutegetsi bwa Saied bukunze gushyirwa mu majwi n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Amnesty International), kurenga ku mategeko arengera uburenganzira bwa muntu ndetse no gutegekesha igitugu abenegihugu.

Prezida Saied we yemeza ko mu rwego rwo guca abanyapoliki b’abagambanyi ndetse barya ruswa muri guverinoma ari yo mpamvu bakora ibi.Umusoramari Kamel Eltaief, utavuga rumwe n’ubutegetsi akaba n’umushoramari hamwe na bagenzi be b’Abanyapolitiki, abashoramari ndetse n’abanyamategeko bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi,baktiwe igifungo kirimo icy’imyaka 66 ubwo bahamwaga  n’ibyaha byo gutegura umugambi wo guhungabanya umutekano no kuba mu mutwe w’iterabwoba muri iki gihugu.

Ni abanyapolitiki bakatiwe Taliki 19 Mata 2025, maze basabirwa ibihano biri hagati y’imyaka 13 na 66 mu buroko.

Imwe mu miryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Tunisie yatangaje ko uru rubanza rutaciye mu mucyo ahubwo ibi biri gukorwa hagamijwe gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kais Saied. Kuri ubu uyoboye Tunisie

Ni ikirego kiregwamo abantu 40, gusa abenshi baburanishijwe badahari kuko bahunze igihugu.

Bose bashinjwa gutegura umugambi wo guhungabanya umutekano, no kuba mu mutwe w’iterabwoba

Umushoramari Kamel Jendoubi wahoze ari minisitiri, yaburanishijwe nawe ari hanze y’igihugu maze abwi ibiro ntaramakuru by;abafaransa AFP ko imyanzuro y’urubanza atari urukiko rwayifatiye ubwarwo ahubwo ko ari  imyanzuro yafashwe ari iya politiki.

Yabwiye AFP ati “Ibi si umwanzuro w’urukiko ahubwo ni uwa politiki washyizwe mu bikorwa n’abacamanza hashingiwe ku ibwiriza bahawe.”

Ubutegetsi bwa Saied bukunze gushyirwa mu majwi n’Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu (Amnesty International), kurenga ku mategeko arengera uburenganzira bwa muntu ndetse no gutegekesha igitugu abenegihugu.

Prezida Saied we yemeza ko mu rwego rwo guca abanyapoliki b’abagambanyi ndetse barya ruswa muri guverinoma ari yo mpamvu bakora ibi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version