igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Urukingo rwa SIDA rwageragerejwe mu Rwanda ruri gutanga icyizere
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Urukingo rwa SIDA rwageragerejwe mu Rwanda ruri gutanga icyizere
AMAKURUUBUZIMA

Urukingo rwa SIDA rwageragerejwe mu Rwanda ruri gutanga icyizere

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 19, 2025 10:19 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ubushakashatsi bushya ku rukingo rwa SIDA bwakorewe mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, bwatanze icyizere gikomeye mu rugamba rwo guhashya agakoko gatera SIDA. Abashakashatsi bemeje ko urwo rukingo rukangura uturemangingo tw’umubiri dushinzwe kurwanya indwara, bigatuma umubiri w’umuntu wakingiwe uhabwa ubushobozi bwo kwirwanaho no gukumira virusi itera SIDA (HIV) mbere y’uko yinjira mu mubiri cyangwa ngo iwusakaremo.

Iri gerageza ryakozwe ku bufatanye bw’abahanga bo mu bihugu bitandukanye, rikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo. Ryibanze cyane ku kureba uburyo umubiri w’umuntu ushobora gushyirwamo ubushobozi bwo kwirwanaho ukoresheje urukingo, mu buryo bwihariye.

Urukingo rwageragerejwe rukoreshwa mu byiciro bibiri:

  1. Dose ya mbere: Niyo itangwa mbere, igamije gukangura uturemangingo bita B Cells, dusanzwe dufite inshingano zo gukora abasirikare b’umubiri barwanya udukoko twawuteye.
  2. Ibyiciro bikurikiyeho: Hakoreshwa izindi nkingo zifasha utwo turemangingo kwiyubakamo ubushobozi bwo kumenya ako gakoko kagera mu mubiri no gutangira kukarwanya mbere y’uko kagira icyo kwangiza.

Dr. Rogier Sanders, umwarimu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Amsterdam akaba ari umwe mu bayoboye iri gerageza, yavuze ko ibyavuye mu bushakashatsi byerekanye ko urwo rukingo rufite ubushobozi bwo gutera umubiri kugira ubudahangarwa.

Yagize ati: “Mu bantu bose bakoreweho igerageza, twabonye ko umubiri wabo wagaragaje igisubizo cyiza mu gukora abasirikare bawurinda. Ibi bitwereka ko turi ku nzira nziza yo kubona urukingo rwa SIDA rufatika.”

Yakomeje avuga ko ubu buryo bushya bushingiye ku gukangura uturemangingo twihariye two mu mubiri (B Cells) ari intambwe ikomeye kuko urukingo rufasha umubiri kwitegura guhangana n’agakoko katarinjira, aho gutegereza ko kagera mu mubiri ngo gatangire kurwanywa.

Abashakashatsi banakoresheje ikoranabuhanga rigezweho rya mRNA ryifashishijwe cyane no mu gukorwa kw’inkingo za COVID-19. Iri koranabuhanga rifasha umubiri gukora uduce dusa n’agakoko kagamije kurwanywa, bigatuma umubiri ubyiyumvamo nk’aho ari virusi nyayo maze ugakora abasirikare barwanya iyo virusi.

Nubwo iyi nzira ya mRNA yagaragaje ubushobozi bwo gutanga ubudahangarwa bwihuse, bamwe mu bakoreweho igerageza bagaragaje ibibazo byo ku ruhu, nubwo bitigeze bigira ingaruka mbi.

U Rwanda rwagize uruhare rukomeye muri iri gerageza, kuko ari kimwe mu bihugu byatoranyijwe kubera ubufatanye n’abahanga mu by’ubuzima, ubushake bwa politiki ndetse n’ubushobozi bwo kwakira imishinga y’ubushakashatsi. Kuba urukingo rwarageragerejwe ku bantu bo ku mugabane wa Afurika byatanze icyizere ko rushobora gukora neza no ku baturage batuye muri Afurika, aho ubwandu bwa SIDA bukiri hejuru.

Nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), mu mwaka wa 2023 abantu bagera kuri miliyoni 39.9 ku isi bari bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, aho 65% byabo baba ku mugabane wa Afurika.

Ibyavuye muri iri gerageza biratanga icyizere gishya mu rugamba rwo guhashya SIDA, indwara imaze imyaka irenga 40 ihangayikishije isi. Nubwo urugendo rukiri rurerure kugira ngo urukingo rukoreshwe ku rwego rusange, intambwe imaze guterwa ni ingenzi kandi iratanga icyizere ko ahazaza hihuse hatariho SIDA hashoboka.

Abashakashatsi barizeza ko bazakomeza igerageza ku bantu benshi no gutunganya izindi nkingo zunganira, kugira ngo haboneke urukingo rwizewe, rutangwa ku bantu bose baba mu byago byo kwandura.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Kiliziya Gatolika ishyamiranye na Leta ya RDC kubera impamvu ikomeye
Next Article Ba nyir’inzu bakomeje kwitendeka ku bakodesha; Umuti w’iki kibazo uzaba uwuhe?
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Trump na Obama bavuze amagambo akomeye kuri Biden nyuma yo gusangwamo Kanseri
May 19, 2025
Abasenateri 40 ni bo bari gusuzuma niba Joseph Kabila yakwamburwa ubudahangarwa
Joseph Kabila mu mazi abira nyuma yaho ashyiriweho akanama kabasenateri 40 bari gusuzuma niba yakwamburwa ubudahangarwa
May 19, 2025
Igerageza ku rukingo rwa SIDA ryakorewe mu Rwanda, ryatanze icyizere
Icyizere ni cyose ku rukingo rwa SIDA rwakorewe isuzumwa mu Rwanda
May 19, 2025
Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye
May 19, 2025
DRC: Urubyiruko ruyoboye abandi ruri kwamagana ihohoterwa rikorerwa abacuruzi rikozwe n’abasirikare
May 19, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Justin Bieber yavuze ko nta hohoterwa yakorewe na Sean Combs Diddy

Nyuma y’igihe bivugwa ko Justin Bieber yaba ari mu bo Sean Combs uzwi nka Diddy, yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina,…

2 Min Read
AMAKURU

Ese koko Donald Trump Perezida wa Gatatu ukuze wayoboye Amerika yaba arwaye mu mutwe ?

Donald Trump, Perezida wa Gatatu ukuze wayoboye Amerika, yakorewe isuzuma ry’ubuzima bwe harimo n’ubwo mu mutwe, rya mbere kuva yatangira…

1 Min Read
AMAKURU

Kicukiro: Hagaragaye umurambo w’umusore bikekwa ko yishwe ateraguwe ibyuma

Mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025, mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga, Akarere ka…

2 Min Read
AMAKURU

Rutsiro: Abasore babiri bafunzwe bazira ubujura mu gihe mugenzi wabo ariguhigishwa uruhindu kubera gushaka gutema Gitifu

Abasore babiri bo mu Karere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho ubujura, mu gihe mugenzi wabo, Sebuhoro Bernard w’imyaka 30…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?