igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Urukuta rwa X ya polisi y’igihugu muri Tanzania rwibwe n’abataramenyekana batangaza ko Samia Suluh yapfuye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Urukuta rwa X ya polisi y’igihugu muri Tanzania rwibwe n’abataramenyekana batangaza ko Samia Suluh yapfuye
AMAKURUMU MAHANGA

Urukuta rwa X ya polisi y’igihugu muri Tanzania rwibwe n’abataramenyekana batangaza ko Samia Suluh yapfuye

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 21, 2025 9:24 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Leta ya Tanzania yahagaritse by’agateganyo ikoreshwa ry’urubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze ari Twitter) nyuma y’uko konti ya Polisi y’igihugu (Tanpol) yinjiriwe n’abantu bataramenyekana bagatangaza amakuru y’ibihuha avuga ko Perezida Samia Suluhu Hassan yapfuye

Nk’uko byatangajwe n’Urubuga NetBlocks, rukurikirana uko internet ikoreshwa ku isi, ku wa 20 Gicurasi 2025, abaturage benshi bo muri Tanzania bari batakibasha kugera kuri urwo rubuga binyuze ku murongo w’ibigo byose by’itumanaho bikorera muri icyo gihugu.

Abinjiriye konti ya Polisi basize batangaje ubutumwa bunyuranye, burimo n’ubwatangajwe mu buryo bwa ‘Live’, mbere y’uko Leta isubirana ububasha kuri iyo konti.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Tanpol, yemeje ko ayo makuru ari ibinyoma kandi ko nta na rimwe Polisi yatangaza ibintu nk’ibyo biciye ku miyoboro yayo yemewe. Yagize iti:

“Mu gihe dukomeje gushakisha abari inyuma y’ibi bikorwa no gukurikirana ababikwirakwiza, turasaba abaturage kudaha agaciro ayo makuru kandi ntibayakwirakwize. Abazagaragara bayatangaza cyangwa bayasakaza bazafatirwa ibihano bikomeye.”

Birakekwa ko ibyabaye bifitanye isano n’ubutumwa Perezida Samia aherutse gutangaza ku itariki ya 19 Gicurasi 2025, ubwo yanengaga impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu n’abanyamategeko baturutse muri Kenya bari baje gukurikirana urubanza rwa Tundu Lissu, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta, ariko bakaza kwirukanwa.

Perezida Samia yavuze ko hari bamwe mu bo yise “impirimbanyi zigamije inabi” zo mu karere bashaka kwivanga mu miyoborere y’igihugu cye, kandi ashimangira ko Tanzania itazabemerera gukora ibyo bishakiye nk’uko babigenza mu bihugu bakomokamo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ndi gupfa, ndumva uburibwe bukomeye – Eddie Mutwe
Next Article Israel ishobora kuba iri gutegura igitero ku bikorwaremezo bya nucléaire bya Iran, nk’uko inzego z’ubutasi za Amerika zibivuga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi
May 21, 2025
Uganda: Abasivili bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’igisirikare bazajya baburanishwa n’inkiko za gisirikare
May 21, 2025
Abafana ba Manchester United n’aba Tottenham Hotspur bakozanyijeho bararwana mbere y’umukino
May 21, 2025
Nyanza: Abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa Gatandatu birukanywe mu kigo burundu
May 21, 2025
RDC: Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato
May 21, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Rubavu: Inzu z’imiryango 10 zasenywe n’ibiza

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Cyanzarwe, basenyewe n’imvura nyinshi yiganjemo umuyaga mwinshi yaguye tariki…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC

Abasirikare bane bakomerekeye mu mirwano hagati y’ingabo za Afurika y’Epfo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

2 Min Read
IMIKINOMU MAHANGA

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye

Umuherwe Sir Jim Ratcliffe kuva yagura ikipe ya Manchester United, amaze guhomba hafi ¼ cy’umutungo kuko umutungo we dore ko…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi hagati ya Amerika na Iran birakomeje

Iran na Amerika bagiranye ibiganiro ku wa 19 Mata 2025 i Roma mu Butaliyani biyemeza gukomeza ibiganiro byerekeye ikorwa ry’intwaro…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?