igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Urutonde rw’abakinnyi 10 ba filime Nyarwanda bakunzwe cyane mu mwaka wa 2025
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Urutonde rw’abakinnyi 10 ba filime Nyarwanda bakunzwe cyane mu mwaka wa 2025
IMYIDAGADURO

Urutonde rw’abakinnyi 10 ba filime Nyarwanda bakunzwe cyane mu mwaka wa 2025

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 5:12 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Kuva cyera na kare Cinema nyarwanda yagiye igira abakobwa b’ibizungerezi buje ubwiza ndetse n’uburanga buhebuje, mu myaka yatambutse twagize abakobwa nka Mutoni Assia wari umwe mu beza filime nyarwanda zabonye; Ijwi ririmo ubutesi, inzobe izira ibyamvagara bya mavuta ahindura uruhu, ndetse n’inseko nziza izira imbereka biri mu byatumaga uyu mukobwa acyerereza abagenzi benshi muri filime nyarwanda za 2012-2017.

Uretse Mutoni assia wavugamo kandi hari abandi bakobwa nka Nana Nadege wamamaye muri filime nka Catherine, Rwasibo, City Maid , Ejo si kera, n’izindi nyinshi, ntitwarenza ingohe kandi abandi barimo Kecapu, Alliah cool, Liane Muhoza Mutaganzwa wamamaye nka Afande Joy, n’abandi benshi.. Ariko se ku munsi wa none ni abahe bakobwa 10 bakunzwe cyane muri filime Nyarwanda, aba bakobwa bose ni beza kandi hirya y’impano zabo muri uyu mwuga banakundirwa ubwiza n’imiterere ihebuje yabo. Murakaza Neza muriyi nkuru mwateguriwe na IGIKANEWS.

10. Nadine Nana
Uyu niwe mukobwa dusanga ku mwanya wa 10 kuri uru rutonde, Nadine ni umukobwa ufite imiterere ikurura benshi ndetse rwose kuri uyu munsi ari mu bakobwa b’ibizungerezi bari muri cinema nyarwanda. Uyu mukobwa yakinnye muri fiilime zirimo Bamenya, City Maid, n’izindi nyinshi.

9. Cyuzuzo Muvunyi Ange
Uyu munyarwandakazi usanzwe ari n’umubyinnyi w’imbyino gakondo aza ku mwanya wa 9 kuri uru rutonde aho imiterere ye irangaza benshi, Ange yamamaye ubwo yakinaga nk’umukinnyi w’imena muri filime yitwa Indoto, nyuma yaho yakinnye mu zindi zirimo Iryamukuru , n’izindi nyinshi cyane.

8. Gatesi Kayonga
Uyu mukobwa usibye kuba ashimisha benshi binyuze muri filime zitandukanye akina, akaba abifatanya no kujya mu mashusho y’indirimbo zitandukanye. Uyu mukobwa yakinnye muri filime zitandukanye zirimo Kaliza wa Kalisa , n’izindi zitandukanye.

7. Ishimwe Reponse Swalla
Uyu ni undi mukobwa w’ikizungerezi uri mu ruganda rwa filime nyarwanda, uretse ibijyanye no gukina filime akaba kandi ari umukobwa ujya mu mashusho y’indirimbo za bahanzi batandukanye nkiyo aherukamo yamenyekanye cyane twavugamo nka Malomita, nizindi nyinshi. Swalla yamenyekanye nk’umukinnyi w’imena muri filime zitandukanye zirimo; City Maid, The Bishop’s Family, Inzira y’umusaraba , n’izindi nyinshi.

6. Saranda Mutoni Olive
Uyu ni umunyarwandakazi wuje uburanga ugaragara muri cinema Nyarwanda, usibye kuba akina filime akaba kandi ari umusizi, umwanditsi wa filime, umwanditsi w’indirimbo, n’ibindi byinshi. Saranda yamenyekanye muri filime zirimo Indoto nuyu munsi akigaragaramo, n’izindi filime nyinshi zitandukanye.

5. Gihozo Nshuti Mireille
Uyu ni undi mukobwa ukurura abantu benshi muri filime Nyarwanda uyu munsi, Gihozo yatangiye kumenyekana muri filime nyarwanda ubwo yakinaga mu yitwa Indoto nyuma yaho yakinnye mu zindi zirimo Ishusho ya Papa, Papa Sava, ndetse n’izindi nyinshi.

4. Mutako Sonia
Uramutse ugiye kuganira ku bakobwa b’ibizungerezi bari mu ruganda rwa cinema Nyarwanda ugasiga izina Mutako Sonia waba wigijije nkana. Uyu mubyeyi w’umwana umwe yabaye icyamamare binyuze muri filime zirimo Indoto, Papa sava, Kaliza wa Kalisa , n’izindi nyinshi.

3. Clenia Dusenge
Kuri uru rutonde ku mwanya wa gatatu turahasanga Madederi akaba umwe mu bakobwa bagezweho uyu munsi mu ruhando rwa filime Nyarwanda. Madederi yakinnye muri filime zitandukanye zirimo; Papasava, Kaliza wa Kalisa, n’izindi nyinshi.

2. Nyambo Jesca
Ku mwanya wa kabiri turahasanga Nyambo Jesca akaba umwe mu bakobwa barangaza benshi mu ruhando rwa cinema Nyarwanda uyu munsi. Nyambo yamamamye muri filime zitandukanye zirimo iyitwa Messenger, ndetse n’izindi nyinshi.

  1. Aliane Vanessa Maya
    Ku mwanya wa mbere turahasanga Ariane Vanessa ariko uzwi cyane nka Maya mu ruhando rwa cinema nyarwanda, uyu mukobwa yamenyekanye ubwo yakinaga nk’umukinnyi w’imena muri filime y’uruhererekane ya Maya nyuma yaho yakinnye mu zindi zirimo; City Maid, Ishusho ya Papa, ndetse n’izindi zitandukanye. Akaba ariwe mukobwa uza ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa bakobwa 10 bakunzwe na bantu benshi mu ruhando rwa filime nyarwanda uyu munsi.
Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abari n’abategerugori bo mu Ngabo z’u Rwanda bari muri UNMISS bigishije ababyeyi bo muri Sudani y’Epfo gutegura indyo yuzuye
Next Article Peter Okoye [Rudeboy] yahishuye ko ntako batagize ngo itsinda P-Square rigumeho ariko riranga rirasenyuka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

IMYIDAGADURO

Umuhanzi The Ben na Diamond Platnumz bagiye kongera guhurira ku rubyiniro mu gitaramo gikomeye

Mu gitaramo kidasanzwe kizabera muri Uganda, abahanzi The Ben na Diamond Platnumz bagiye kongera guhurira ku rubyiniro, mu gitaramo gikomeye…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Aba DJs (abavanga imiziki) bazajya bishyura abahanzi mbere yo gucuranga indirimbo zabo – Dr. Utumatwishima 

Nk’uko Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yabitangaje hagiye gushyirwaho ikigo gikusanya umubare w’abakoresheje ibihangano by’abahanzi nta burenganzira babiherewe, bazage bishuzwa…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Yago Pon Dat yaciye amarenga ko yaba yitegura kwibaruka

Nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru avuga ko Yago n’umukunzi we Teta Christa bitegura kwibaruka imfura yabo, aba bombi…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuhanzi The Ben na Diamond Platinumz berekeje I Ntungamo mu gitaramo karabutaka

Mu gitondo cyo ku itariki 24 Gicurasi 2025 The Ben na Diamond Platnumz bahuriye muri Kampala Serena Hotel baganira umwanya…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?