
Mu nama yaraye iteranye yemeje ko Col Pacifique Kayigamba Kabanda asimbuye Col (Rtd)Ruhunga Kibezi Jeannot wari umaze imyaka irindwi ayobora uru rwego rwa RIB (Rwanda Investigation Bureau.
Kayigamba Kabanda yarasanzwe akora imirimo ifite aho ahiruye n’amategeko aho yakoraga nk’umushinjacyaha mukuru wa gisirikare aho uyu mwanya yawushizweho umwaka ushize na perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Col Ruhunga ari mubatangiranye n’uru rwego rwa RIB aho mu gihe cy’imyaka irindwi yaramaze ayobora uru rwego yarufashije kugera kuri byinshi birimo kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse kandi banahashije ibyaha byo ku ikoranabuhanga ku kigero cyo hejuru.
Bimwe mu bindi by’ingenzi byemejwe n’Inama y’Abaminisitirini ibijyanye na gahunda yo guteza imbere inganda, kunoza imitangire ya serivisi no guhanga ibishya hagamijwe kwihutisha iterambere ry’Igihugu. Ikindi cyagarutsweho muri iyi nama ni ibijyanye n’imyigire kubantu bakuru ndetse n’abataye ishuri aho hemejwe ko abo bazashakirwa uburyo bwohariye bakwigamo.