Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare giherutse gutangaza uko ibipimo by’ubukene bihagaze mu Rwanda ndetse kigaragaza ibipimo by’ubukene mu mpande zitadukanye. Hagaragajwe kandi uko ubukene buhagaze mu uturere twose tw’igihugu.
Utu ni two turere dutanu tw’u Rwanda dufite ibipimo binini by’ubukene nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa iki kigo cyakoze mu 2023/2024.
Akarere Ka Nyamagabe ni ko kari ku isonga ubu busahakasahatsi bwo mu 2023/2024 bugaragaza ko aka karere ari aka mbere mu kugira ibipimo byo hejuru mu bukene kuko buri ku kigero cya 51.4%
Hari akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo kakaba aka kabiri mu gihugu nk’uko ikigo k’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda kibivuga. Ubukene muri aka karere kiri ku kigero cya 45.6%
Muri ubu bushakashatsi akarere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba. Kaje ku mwanya wa 3 mu gihugu dore ko igipimo cy’ubukene kiri kuri 44.2%.
Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ubukene muri aka karere buri ku kigero cya 43.3%.
Hari kandi ka Nyamasheke, gaherereye mu ntara y’iburengerazuba ubukene muri aka karere buri ku ki kigero cya 42.8%

Muri rusange ubukene mu Rwanda bugeze kuri 27, 4% buvuye kuri 39.8% bwariho mu 2017. Ni ukuvuga ko ubukene bwagabanutseho 12,4% mu myaka irindwi ishize.