igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Uwari Gitifu wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara yakatiwe igifungo k’imyaka 7
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Uwari Gitifu wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara yakatiwe igifungo k’imyaka 7
AMAKURU

Uwari Gitifu wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara yakatiwe igifungo k’imyaka 7

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 25, 2025 8:09 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Bigwi Alain Lolain uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, yakatiwe imyaka 7 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, nyuma y’uko icyaha kwaka indonke kimuhamye.

Ni umwanzuro w’urukiko wasomwe ku wa 22 Mata 2025, nyuma y’amezi asaga atandatu dosiye ye ikurikiranwa. Kuko yatawe muri yombi ku wa 05 Ugushyingo 2024.

Muy byaha Bigwi yaregwaga n’Ubushinjacyaha harimo ibyaha icyo kwaka no kwakira indonke (ruswa), ndetse n’icyaha cy’iyezandonke gusa cyo nticyamuhamye.

Uruhande rw’ubushinjacyaha buvuga ku wa 19 Nyakanga 2023, Bigwi yasabye indonke (ruswa) Rtd Captain Ntaganda Emmanuel ingana n’ibihumbi 300 Frw, kugira ngo amwemerere gukomeza kubaka inzu y’ubucuruzi muri santere ya Bishya, muri Mugombwa, kandi atari ahantu ho kubaka kuko hari muhagenewe guhingwa.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Bigwi yahawe ruswa ku wa 26 Kanama 2023, binyuze mu ikoranabuhanga ikanyuzwa ku witwa Batete Alphonsine usanzwe acuruza. Ntaganda yahise yohereza amafaranga kuri kode iri mu mazina ya Alimentation ya Batalpha, ya Batete Alphonsine, ngo Bigwi aze kuyafata mu ntoki.

Gusa ibi byaha Bigwi yarabihakanye avuga ko hakwiye kugaragazwa amajwi yafashwe agaragaza ibyo yavuganye na Ntaganda ndetse na Batete kugira ngo hemezwe ko ari ruswa yakaga cyangwa niba ari ibindi bitari ruswa.

Ubwo urukiko rwamaraga kumva impande zombi, wahamije Bigwi icyaha cya ruswa, rumuhanisha igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 900 Frw, gusa ariko rumuhanaguraho icyaha cy’iyezandonke nk’uko Inkuru dekesha Igihe ibivuga.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ubuhanuzi bukomeye: Pasiteri Kavoma avuga ko RDC izacikamo ibice bitatu nyuma y’intambara ikaze izakurikirwa n’urupfu rwa Tshisekedi
Next Article Inyeshyamba za M23 zatangiye kubaka umuhanda mushya uhuza santere ya Masisi n’umujyi wa Sake
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abacuruzi b’Isoko ry’Ingenzi za Huye baratabaza kubera ubujura, imiyoborere n’umutekano muke

Bamwe mu bacururiza mu isoko ry’Ingenzi riherereye mu Karere ka Huye, baratabariza ubuyobozi bwaryo n’inzego z’umutekano, bavuga ko bahangayikishijwe n’ubujura…

3 Min Read
AMAKURU

Papa Leo XIV yatangiye urugendo rwe rw’ubuyobozi bwa Kiliziya n’isengesho rikomeye

Papa Leo XIV yasomye Misa ye ya mbere nk’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yose, ibera muri Bazilika ya Sainte…

2 Min Read
AMAKURU

Cardinal Robert Francis Prevost Yatorewe Kuba Papa Mushya, Afata Izina rya Leon XIV

Ku mugoroba wo ku wa 8 Gicurasi 2025, inteko y’Aba-Cardinal 133 bateraniye muri Chapelle ya Sistine i Vatican yatoye Cardinal…

2 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa Ababikira rikomeje kugirwa ibanga muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?