igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Uwari Meya wa Nyanza Ntazinda Erasme agiye kugezwa imbere y’ubutabera
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Uwari Meya wa Nyanza Ntazinda Erasme agiye kugezwa imbere y’ubutabera
AMAKURU

Uwari Meya wa Nyanza Ntazinda Erasme agiye kugezwa imbere y’ubutabera

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 5, 2025 11:07 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo , Ntazinda Erasme uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bikurukiye ugukurwa ku nshingano ze, agiye kuburanishirizwa mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025, saa tatu za mu gitondo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nibwo biteganyijwe ko uyu wari Meya wa Nyanza araza kuba aburanishwa.

Ni urubanza Ubushinjacyaha buzaba busobanurira Urukiko impamvu zo kumugeza imbere y’ubutabera, ndetse n’ibyaha baba bamukekera dore ko kuva yatabwa muri yombi kugeza ubu hataramenyekana icyo ashinjwa.

Ikizwi ni uko Ntazinda yatawe muri yombi wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, nyuma y’icyemezo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere ndetse byemezwa n’umuvigizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B Thierry.

Icyo gihe yaragize ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza.”

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, Mukagatare Judith, yabwiye ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru ko IGIHE ko ihagarikwa rya Ntazinda rishingiye ku myitwarire mibi yagiye imuranga nubwo atasobanuye iyo ari yo.

Nubwo bimeze gutyo ariko ubwo azaba ari imbere y’urukiko, Ntazinda Erasme na we azaba yisobanura kuri ibyo agaragaza ukuri kwe gushingiye ku bimenyetso ndetse anagaragaze n’ibyifuzo bye.

Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Bushinwa: abakerarugendo 10 baguye mu mpanuka y’ubwato yatewe n’umuhengeri
Next Article Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Antoine Cardinal Kambanda Yavuze ku kudatezuka kwa Nyakwigendera Alain Mukuralinda

Mu muhango wo gusezera Alain Mukuralinda muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, Arikiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko Alain…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Intumwa y’ubwongereza itegerejwe i kigali mu cyumweru gitaha

Tiffany Sadler, uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza mu Rwanda, ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Intambara hagati y’u Buhinde na Pakistan irarushaho gukomera nyuma y’ibitero bikomeye kuri Kashmir

Nyuma y’iminsi mike u Buhinde butangije kuri Pakistan ibikorwa bya gisirikare bwise “Operation Sindoor”, intambara hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ikomeje…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Inyeshyamba za M23 zatangiye kubaka umuhanda mushya uhuza santere ya Masisi n’umujyi wa Sake

Ihuriro ry’inyeshyamba za AFC/M23, rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ryatangaje ko ryatangiye igikorwa cyo kubaka umuhanda…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?