Umutuzo wongeye kugaruka i Goma itariki 12 Mata, nyuma y’uko ijoro ryabanje ryumvikanyemo urusaku rwinshi rw’amasasu muri uyu mugi.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, washyizweho na AFC / M23, yemeje ko basubije inyuma icyo gitero cyashijwe ingabo za FARDC n’abari kubafasha barimo na Wazalendo.
Itsinda rya Wazalendo rero ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ryigambye icyo gitero cyagabwe mu duce dutandukanye mu Mujyi wa Goma.
Nta mubare w’abahitanwe n’iyi mirwano yabereye i Goma uzwi, abatuye umujyi bari bari mu rungabangabo, nk’uko umwe muri bo yabihamirije RFI dukesha iyi nkuru.
Umwe muri we yagize ati: “Kugeza saa mbiri za mugitondo twari ku muriro. Twagumye mu rugo kugirango tutitiranywa n’abarwanyi ba Wazalendo”.
Nubwo Ingabo za Congo, FARDC, ntacyo zagize zibivugaho, Ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo, CMC-FDP, ryavuze mu itangazo ryaryo ko ari ryo riri inyuma y’ibitero bimaze iminsi bigabwa ku birindiro bya AFC/M23, harimo n’ibi biheruka kugabwa mu mujyi wa Goma.