Ikigo cyo mu Bushinwa gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cya Xiaomi, cyashyize hanze ibicuruzwa bishya birimo imodoka za SUV zikoresha amashanyarazi na ‘chip’ za telefoni zigezweho.
Ni bwo bwa mbere Xiaomi ishyize hanze ibyo bikoresho. Biri mu murongo iki kigo cyihaye cyo kujya mu mishinga migari hagamijwe kurwanya ko Abashinwa bishingikiriza ku bikoresho byo muri Amerika gusa.
Umuyobozi wa Xiaomi, Lei Jun, yagaragaje iyo modoka yiswe YU7 ndetse na ‘chip’ yiswe Xring O1, igezweho ikaba nto cyane kure y’ingano y’umucanga.
Ibi bikoresho byamurikiwe i Beijing ku wa 22 Gicurasi 2025, byakozwe mu buryo bwo guhangana n’ibigo byo muri Amerika nka Apple ndetse na Tesla bizwiho ibyo bikoresho.
Biteganyijwe ko izo modoka z’amashanyarazi zizatangira kugurishwa muri Nyakanga 2025. Zifite ubushobozi bwo kugenda ibilometero birenga 800 zitarashiramo.
Ni imodoka yihuta cyane kuko ishobora guhagurukira ku muvuduko uri hejuru cyane aho mu masegonda atatu iba yageze ku w’ibilometero 100 mu isaha, Xiaomi igatangaza ko ari ubushobozi buruta ubwa Model Y ikorwa na Tesla.
Imodoka ya Model Y ikorwa na Tesla igenda ibilometero 531 batiri yayo itarashiramo umuriro mu gihe biyisaba amasegonda 3,5 kugira ngo ibe igeze ku muvuduko w’ibilometero 100 mu isaha.
‘Chip’ ni utwuma duto cyane dushyirwa mu bikoresho hafi ya byose by’ikoranabuhanga cyane cyane ibikoreshwa mu itumanaho. Ni byo bituma ibi bikoresho bibasha gusesengura amakuru, kuyohereza cyangwa se kuyabika.
Lei Jun yavuze ko umushinga wo binjiye mu mushinga mugari wo gukora ‘chip’ kuko mu minsi iri imbere ari bwo bucuruzi bazaba bazwiho cyane.
Yavuze ko nko gukora ‘chip’ ya Xring O1 byabatwaye hafi miliyari 1,87$. Yavuze ko batangiye kuyikoraho kuva mu 2014.
Nk’uko bimeze kuri Apple na Nvidia bizwi ku gukoresha ibyo bikoresho, na Xiaomi ntabwo ubwayo yikorera izo ‘chip’ kuko itanga amabwiriza y’ibyo ishaka ubundi igaha akazi ikigo Taiwan Semiconductor Manufacturing Company (TSMC) cyo muri Taiwan.
Lei Ju yavuze ko Xring O1 ari nziza cyane kurusha iya A18 Pro Apple iherutse gusohora mu buryo bwinshi harimo nk’uburyo ishyuha iyo iri gukorsehwa n’ibindi.
Xring O1 izagaragara muri telefone yayo nshya ya 15S Pro igura 764$.
Mu myaka 10 iri imbere Xiaomi iteganya gukoresha miliyari 7$ mu guteza imbere no kubaka ‘chip’ zigezweho.
2025 izarangira batanze miliyoni 833$ mu guteza imbere iki gikoresho cy’ikoranabuhanga ndetse avuga ko bafite abakozi barenga 2500 bari gukora ubushakashatsi kuri cyo.