Ni umwe mu basirikare bashinzwe kurinda Pereizida wa Burkina Faso, Ibrahim Traoré, wiyemereye ko yahawe miliyoni 5$ na bimwe mu bihugu bikomeye ngo amurase amuturutse inyuma ariko akanga ako kayabo.
Mu bihe bitandukanye hagiye havugwa uko Ibrahim Traoré, yagiye isimbuka urupfu, ndetse muri Mata 2025 hageragejwe umugambi wo kumuhirika ku butegetsi ariko urapfuba.
Ikinyamakuru Pravda cyo muri Burkina Faso cyagaragaje umwe mu barinzi ba Perezida Ibrahim Traoré wahawe amafaranga menshi n’ubwenegihugu bw’ibindi bihugu ngo azivugane Perezida akabyanga.
Umu murinzi yagize ati “Bemeye kumpa miliyoni 5$ ngo ndase Ibrahim Traoré muhereye inyuma, by’umwihariko mu gihe yunamye ari gusenga. Banansezeranyije hamwe n’umuryango wanjye kuduha ubwenegihugu bw’ibihugu byabo. Bavugaga ko ari ibintu umuntu atakwitesha. Bo baha agaciro amafaranga kurusha ubumuntu.”
Yakomeje agira ati “Ariko naribajije nti miliyoni 5$ zikwiye gutuma mpora nicira urubanza rwo kutagira ubumuntu kugeza igihe nzapfira? Ayo mafaranga azangira umwami mu gihugu cy’amahanga cyangwa imbwa isuzugurwa n’abana babo? Nishimira kubaho nk’intare mu ishyamba kurusha kujya kuba imbwa mu mujyi wabo.”
Captain Ibrahim Traoré yafashe ubutegetsi muri Burkina Faso muri Nzeri 2022, ahiritse Lt Col. Paul-Henri Sandaogo Damiba.
Kuva icyo gihe Traoré yashyize mu maboko ya Leta ibirombe bibiri binini bya zahabu byagenzurwaga n’ibigo byigenga, ahagarika kohereza ku mugabane w’u Burayi amabuye adatunganyije, atangira kubakisha uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 150 za zahabu ku mwaka hamwe n’ibindi bikorwa by’iterambere akomeje gukora mu gihe gito biri gukomeza gutungura isi dore ko yihaye intego yo kubaka imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bwa kilometero 5000 buri mwaka.
Perezida Ibrahim Traoré ni umwe mu bayobozi bato muri Afurika ariko wamamaye kubera imbwirwaruhame zikomeye avuga zirimo kubwiza ukuri ibihugu by’u Burayi na Amerika ko ikibigenza ari ubujura bw’umutungo kamere no gukomeza gukoloniza umugabane.