Mu mujyi wa Bela Bela, uherereye mu Ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, haravugwa inkuru idasanzwe y’umugabo werekanye ubunyangamugayo bwo ku rwego rwo hejuru nyuma yo gutoragura amafaranga menshi cyane mu kimoteri, akayajyana kuri Polisi aho kuyakoresha cyangwa kuyagumana.
Uyu mugabo, utatangajwe amazina ye mu itangazamakuru, akora akazi ko kwita ku busitani (gardener) kandi ubuzima bwe busanzwe afite ubukene. Nk’uko byatangajwe, ubwo yari mu mirimo ye isanzwe, yabonye isanduku y’imyanda iri hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya Shoprite, ayegera ayisangamo amafaranga apfundikiye neza.
Iyo sanduku yari irimo amafaranga angana na ZAR miliyoni 2 (amafaranga y’Afurika y’Epfo), ahwanye na miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw). Ni amafaranga atari make ku muntu uwo ari we wese, cyane cyane ku muntu usanzwe abayeho mu bukene.
Akimara kubona ayo mafaranga, ntiyigeze ashidikanya cyangwa ngo ajye kuyihisha. Ahubwo yahise yihutira kuyajyana kuri sitasiyo ya Polisi, avuga ko atari aye kandi ko ashaka ko nyirayo ayasubizwa. Polisi yatangiye iperereza maze hashira igihe gito bamenya nyir’amafaranga, barayamugarurira.
Nyamara icyatangaje benshi ni uko uyu mugabo yahawe igihembo cy’ikarita yo guhahisha ya ZAR 500, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga gato ibihumbi 37 Frw. Iki gihembo cyafashwe n’abatari bake nk’igisebanya, cyane ko ayo yasubije yari menshi cyane.
Iyi nkuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, itera impaka ndende. Bamwe baramushimiye, bavuga ko yakoze igikorwa cy’indashyikirwa, kigaragaza ubunyangamugayo, ubupfura n’indangagaciro za kimuntu.
“Ni umuntu w’intwari. Koko ubunyangamugayo buracyabaho. Uwo niwe muntu ukwiye kuba icyitegererezo,” umwe mu batuye Bela Bela yabwiye itangazamakuru.
Ariko hari n’abandi babifashe ukundi, bavuga ko uwo mugabo yahushije amahirwe y’ubuzima, kuko ayo mafaranga ngo yari ashobora kumuvana mu bukene.
“Imana yari yamuhaye ayo mafaranga ngo ave mu bibazo. Ariko aho kuyakoresha ngo yiteze imbere, ayasubije! Ni ikigwari,” undi muturage yikomye.
Iyi nkuru yashyize ahagaragara ikibazo gikomeye abantu benshi bibaza: Ese ubunyangamugayo buruta iki? Ni ikihe kiruta ikindi hagati yo kugira umutima ukeye n’ukwishyira hejuru utunze ibintu byinshi wakuye mu nzira zitazwi?
Hari abavuga ko ubupfura butagura byinshi, ariko bugira agaciro gakomeye ku muntu n’umuryango. Ariko kandi, mu buzima abantu babayemo buri munsi bwuzuyemo ubukene n’ubushomeri, usanga kwihanganira ibishuko nk’ibi ari ibintu bidashoborwa na buri wese.