igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Yeguye atamaze umunsi ku mwanya w’umujyanama w’igihugu mu by’umutekano kubera amafoto y’ubwambure
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Yeguye atamaze umunsi ku mwanya w’umujyanama w’igihugu mu by’umutekano kubera amafoto y’ubwambure
AMAKURU

Yeguye atamaze umunsi ku mwanya w’umujyanama w’igihugu mu by’umutekano kubera amafoto y’ubwambure

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 11, 2025 8:27 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Tobias Thyberg wari wagizwe Umujyanama Mukuru wa Suède mu by’umutekano, yeguye nyuma y’amasaha make ashyizwe kuri uyu mwanya kubera amafoto ye y’ubwambure yacicikanye mu itangazamakuru.

Bivugwa ko aya mafoto yafashwe kera ubwo Thyberg yakoreshaga konti ye ku rubuga rwitwa ‘Grindr’ ruhuza abantu baryamana bahuje igitsina.

Yasakajwe mu ibanga binyuze kuri email itazwi, yoherezwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Suède, Ulf Kristersson, ndetse yoherezwa mu bitangazamakuru bitandukanye.

Ikinyamakuru Dagens Nyheter kiri mu byakiriye aya mafoto, cyatangaje ko Thyberg wabaye Ambasaderi wa Suède muri Ukraine, yagizwe umujyanama saa sita za manywa ku wa 8 Gicurasi 2025, nyuma y’iminota 30 iyo email ihita yoherezwa.

Byageze saa sita z’ijoro, Thyberg atangariza icyo kinyamakuru ko yeguye kuri uwo mwanya, yemeza ko ayo mafoto ari aye ndetse ko yagombaga kubivuga hakiri kare ko ayo mafoto ahari.

Amakuru avuga ko ayo mafoto yafashwe mu myaka itandatu cyangwa irindwi ishize. Yari abitswe mu ibanga kuko atigeze ashyirwa ahagaragara mbere hose.

Minisitiri w’Ubutabera wa Suède, Gunnar Strommer, yavuze ko ayo mafoto atigeze agaragara ubwo bakoraga igenzura ku hahise ndetse n’ibiranga Thyberg mbere yo guhabwa uwo mwanya, anemeza ko byari bikwiye ko abyivugira.

Ibi byateje impaka nyinshi muri Suède, aho bamwe bibaza impamvu igihugu gishyira ku mwanya umuntu nk’uwo kitabanje kumukoraho icukumbura rihagije.

Nyuma yo kumenya aya makuru, Minisitiri w’Intebe wa Suède yahise atangiza iperereza ngo hamenyekane uburyo ayo mafoto yashyizwe hanze n’impamvu atigeze agaragara ubwo bakoraga igenzura ku biranga Thyberg ndetse n’ahahise he.

Thyberg yari agiye kuri uwo mwanya nyuma yo gusimbura Henrik Landerholm wawukuweho nyuma yo gushinjwa guta muri hoteli impapuro zirimo amakuru y’ibanga.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki
Next Article Rurageretse hagati ya Sean “Diddy” Combs na Cassie bakundanye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Kabuga Félicien agiye kongera kugaragara mu rukiko mu rubanza aburanamo n’umushinjacyaha

Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, rwatangaje ko Félicien Kabuga umaze igihe afungiye mu Buholandi agiye kongera kugaragara mu rukiko,…

3 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 52 yatewe icyuma mu rubavu n’umuntu utamenyekanye aramwica ahita yiruka

Umugabo w’imyaka 52 wo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, yatewe icyuma mu rubavu n’umuntu utamenyekanye aramwica ahita…

2 Min Read
AMAKURU

Mu Karere ka Ruhango umugabo yishe inzoka arayirya biteza saga mu baturage

Mu karere ka Ruhango, haravugwa inkuru idasanzwe y’umugabo witwa Ntawumenyumunsi François, wishe inzoka maze aho kuyijugunya, arayotsa arayirya. Ni ibintu…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Sankara The Premier usobanura filime nawe yasinye amasezerano azanyuza filime ze kuri StarTimes

Mutore Isaac wamenyekanye nka ‘Sankara The Premier’ mu gusobanura filime, yashyize umukono ku masezerano n’ikigo cya StarTimes, azatuma filime asobanura…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?